Muhima:Akabari ka Nofla bongeye gufatwa barenze kumabwiriza
Niyongira Jean Bosco , manager w’akabari ka Nofla , ubu ari mu maboko y’inzego z’umutekano , nyuma yuko bongeye gufatirwa mu makosa barenze ku mabwiriza.
Ibi bibaye nyuma yaho , hari hashize iminsi ny’iri kabari Dr. Musangwa Jean asabye imbabazi ubuyobozi bw’umurenge wa Muhima, nyuma yandi makosa bafatiwemo agahabwa imbabazi ndetse agatangira no gukora n’ibihano yahawe bitarangiye.

Icyo gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, Madamu Mukandori Grace, yari yasohoye itangazo rivuga ko akabari ka Nofla gafunzwe igihe Kingana n’ukwezi kubera kurenga ku mabwiriza agenga utubari mu mujyi wa Kigali.
Nyuma yo gutanga amande bagahabwa n’imbabazi, bakongera gufungura imiryango , mu ijoro ryakeye rya Tariki ya 17/8/2024 nibwo hagaragaye ikibazo cy’urubyiruko rwasinze biteye ubwoba, bamwe bavuga ko biterwa n’ibiyobyabwenge bihacururizwa kugeza naho abakegereye kubera urusaku bamenyesheje Polisi nibwo kuza ikabasohora ,ari naho bataye muri yombi manager wako witwa Niyongira Jean Bosco,amakuru agera kuri HANGA NEWS nuko ubu afungiye kuri station ya Polisi ya Rugenge mu murenge wa Muhima ,akarere ka Nyarugenge.
Uwaduhaye amakuru atifuje ko , dushyira mu nkuru amazina ye yatubwiye ko, Nofla icyitwa amande ntacyo biba bibabwiye kuko amafaranga bayabona menshi aturuka mu biyobyabwenge bihacururizwa , asaba inzego bireba kuhitaho kuko nta gikozwe urubyiruko ruhagana ruza gukomeza kuhangirikira.

Benshi bakomeje kwibaza impamvu ushinzwe ubuzima Dr Musangwa ariwe wakarengeye abantu ahubwo iwe hakaba ariho urubyiruko ruri kwangirikira kubera ibiyobyabwenge n’inzoga.
Kuko no mu gihe cya shize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umukozi ushinzwe kubika amakuru (Data Manager) mu karere ka Nyamagabe, nyuma yo kugaragara mu mashusho asambanira ku karubanda.

