Impuruza:Inama y’igitaraganya ya OMS yemeje ko ubushita buturuka ku Nkende (Mpox) ari icyorezo cyugarije Isi Yose

Ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’imyaka ibiri, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ubushita buturuka ku nkende ari icyorezo gihangayikishije isi yose.

Ni nyuma y’uko icyo cyorezo cyagaragaye bwa mbere muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo gitangiye gukwira hirya no hino mu bihugu bituranye.

Inama y’igitaraganya yateranye kuwa gatatu w’iki cyumweru, Tariki ya 16/8/2024 ihujwe no kuganira n’umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku byerekeye niba iyi ndwara ishobora gufatwa nk’ikibazo gikomeye kandi cyihutirwa ku rwego mpuzamahanga.

Indwara OMS yemeje nk’iziri kuri uru rwego rwa mbere zifatwa nk’izigomba kwitabwaho bwa mbere mu byerekeye ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, inkunga y’amafaranga abigenewe, ndetse n’ingamba zihamye zerekeye kuvura no kurinda ikwirakwira ryazo.

Impamvu yitwa Monkeypox n’aho yagaragaye bwa mbere

Iyi ndwara yahawe iri zina kubera ko yagaragaye mu nkende mu bizamini bya laboratoire byo mu 1958 icyakora kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko inkomoko y’iyi ndwara atari inkende gusa, ishobora no kuba yarakomotse ku zindi nyamabere zirimo imbeba.

Yagaragaye mu nyamaswa bwa mbere mu mashyamba yo mu bihugu byo muri Afurika yo Hagati n’iy’Iburengerazuba, ariko iza gusanganwa umuntu ku nshuro ya mbere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 1970, nyuma iza gukwirakwira muri Benin, Cameroun, Gabon, Côte d’Ivoire, Nigeria n’ahandi muri Afurika nka Sudan na Sierra Leone.

Mu 2003, iki cyorezo cyagaragaye mu nyamabere zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe mu 2018 na 2019 hari abagenzi baturuka mu Bwongereza, Israel na Singapore bayisanganywe ariko bikavugwa ko bari bafite aho bahuriye n’ingendo muri Nigeria.

Uko yandura

Ushobora kwandura iyi ndwara urumwe n’inyamaswa iyirwaye cyangwa se ukabiterwa no kurya inyamaswa zo mu gasozi. Ushobora no kuyandura kandi kubera ko wakoze ku wayanduye cyangwa ukambara imyenda ye.

Ishobora kugera mu mubiri w’umuntu binyuze mu matembabuzi, haba mu mazuru, mu jisho cyangwa mu kanwa no mu nzira z’ubuhumekero.

Mu itangazo ryasohowe na UKHSA, bavuga ko iyi ndwara abantu bashobora kuyikira vuba mu gihe cy’ibyumweru bike kandi itandura cyane mu bantu mu buryo bwihuse ugereranyije n’ibindi byorezo nka COVID-19.

Uko wayirinda

Kugeza ubu nta buvuzi buzwi bwihariye bushobora guhabwa uwanduye iyi ndwara ndetse bivugwa ko ari yo ubwayo ishobora kwikiza.

Guhabwa urukingo rwa Smallpox ni cyo gifatwa nk’urufunguzo rwarinda umuntu kwandura Monkeypox icyakora kuri ubu inkingo nk’izakoreshwaga ku gihe cy’icyorezo cya Smallpox ntazihari kuko hashize imyaka 40 kiranduwe mu Isi.

Hari inkingo nshya zakozwe n’Ikigo cya Bavarian Nordic ziherutse kwemezwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada aho zishobora kujya zikoreshwa mu gukingira zifite izina ry’ubucuruzi rya Imvanex, Jyneos na Imvamune.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *