Gasabo-Jali:Baratabaza inzezo z’umutekano kubera agace karagwamo umutekano muke kiswe muri Congo
Abaturage, mu kagari k’Agateko, umudugudu wa Rugarama, umurenge wa Jali, uyu wa 11/4/2023 babwiye HANGA NEWS ko hari umugore baturanye uri kugenda yitambitse nk’ufite ikibazo, umunyamakuru yamwegereye arareba basanga afite igikomero hepfo y’imbavu ,ibumoso amara agaragara, Twamubajije icyo yabaye avuga ko yakomerekejwe n’umusore ucuruza inzoga mu kabari ngo bise mundebe witwa Jean Marie, amakuru umunyamakuru yahawe n’abanywera muri utwo tubari nuko ako gace kiswe muri Congo kubera ibintu bihabera birimo urugomo n’ubusambanyi ku buryo hari n’utubari 3 bise amazina ateye ubwoba.
Utwo tubari harimo Ako bise mu barwayi, mu Ndembe no muri Morgue, ku buryo bivugwa ko uriya mugore yakomerekejwe ubwo yari kunywera mu kabari ko mu Ndembe agasohokana icupa ryaho agiye kunywera mu Kandi bise Morgue.
Mu butumwa bugufi umunyamakuru yahaye n’umuyobozi w’agateganyo uyoboye umurenge wa Jali , kuri whatsapp bugira buti:”Muraho, Inzego z’umutekano zageze mu Mudugudu wa Bugarama hari umugore bivugwa ko yatewe icyuma amara akaba ngo ari kugaragara ,ukekwa nawe ngo abaturage bamufashe”.
HANGA NEWS, Twahavuye uyu muyobozi ntacyo adusubije kandi bigaragara ko ubutumwa twamuhaye batabaza inzego z’umutekano yabusomye ,doreko n’uwo ukekwa gukomeretsa wari uri mu maboko y’abaturage bishatsemo igisubizo bahuza uwakomeretse n’ukekwaho gukomeretsa kumuvuza no kumwomora ibikomere.
Amakuru umunyamakuru yaje kumenya nuko uwo ukekwa gukomeretsa yahise yigendera atakibarizwa muri ako gace, bivugwa ko n’ubundi muri iryo joro aho n’ubundi muri ako gace, hari umusore wari waraye atemye umukobwa ikiganza wari wavuye i Nyamata mu karere ka Bugesera yaje kumusura, ntitwamenye amazina yabo neza naho bajyanywe n’abayobozi babigize ubwiru.
Abaturage barasaba ko izina ryaha hantu ryahinduka ndetse n’amazina yutwo tubari akavaho, ati:”Turasaba Polisi kuza muri kagabo gace ikatuganiriza ikaduhumuriza Wenda urugomo rwacika , izina Congo turifuza ko rwacika hano buri wese akora ibyo yishakiye bacuruza urumogi ku mugaragaro , basambana ku mugaragaro , barwana kumugaragaro byageze aho Bahita Congo kuko nta buyobozi buhagera buri wese akora icyo yishakiye”.

Umugore waterewe icyuma mu kabari bise mu Ndembe , amara yagendanga ari hanze.

