Rusizi:Hadutse ingeso y’ubusambinyi yiganjemo ubugambanyi nta gikozwe benshi mu bagabo barisanga mubukene bukabije
Mu karere ka Rusizi, Intara y’uburengerazuba, haravugwa ingeso benshi banenga y’aho umugabo wagiye gusambana mu rugo rw’abandi iyo afashwe acibwa amafaranga maze agahamagara umugore we yasize mu rugo akayamuzanira bakabona kumurekura.

Aba baturage banavuga ko hari abamaze kubigira ubucuruzi. Ati:”Hari ababigize Bisinesi rwose, usanga birirwa bareba abagabo bafite amafaranga bakabatega umutego wo kubagusha mubusambanyi kugirango bibonere amafaranga batunze”.
Urugero batanga n’umugabo w’umwalimu twirinze gushyira amazina ye mu nkuru, wavuzwe cyane aho yafatiwe mu rugo rw’abandi yagiye gusambana , Ababibonye babwiye itangazamakuru ko , umugore wo muri urwo rugo yabeshye uyu mwalimu ko umugabo we yagize urugendo (Isafari) adahari maze amuzana mu nzu ,igihe neza amaze kwiyambura imyenda asigaranye ikariso babona umugabo apfupfunyutse musi y’igitanga , agira ati:'”Ndabafashe kuva na cyera nari mbafiteho amakuru , rero nta mbabazi mfite cyereka wowe mugabo wigobotoye ukampa amafaranga”.

Uyu mugabo ngo yahise ahamagara umugore we, amubwira ibimubayeho amuzanira ibihumbi maganane y’u Rwanda (400,000) , nyuma yo kuyatanga nibwo yarekuwe arataha.
Abaturage babonye biba, barimo gutabariza uyu muryango watswe amafaranga kuko babonye byarabagizeho ingaruka kuko abana babo baheze mu rugo kubera kubura amafaranga y’ishuri.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi babwiye Tv1 dukesha iyi nkuru ko, iki kibazo batari bakizi kuba babimenye bagiye kubikurikirana.

Nubwo, ubuyobozi buvuga ko iki kibazo batari bakizi , abaturage baravuga ko nta gikozwe abagabo benshi baza kugwa muri uyu mutego usange babaye abakene, hari ingero nyinshi bavuga z’abagabo bari abacuruzi bakkmeye kubera baguye muri uyu muteko yakennye benshi bari mu kazi gaciriritse ku buyedi abandi bibera abakarani na mucoma.

