Rwamagana-Muyumbu:Barimo gutaka umutekano muke baterwa n’insoresore z’ibigango zitwaza intwaro gakondo
Abaturage batandukanye, mu murenge wa Muyumbu, akarere ka Rwamagana, barimo gutaka umutekano muke bavuga ko bawuterwa n’insoresore z’ibigango zirimo gukora ubujura mu buryo buhambaye buvanze n’ubugome.
Abavuganye n’itangazamakuru, uyu wa 6/8/2023 bavuze ko ,iki kibazo gikomeye kuko abajura basigaye babagira amatungo yabo mu kiraro , kumanywa cyangwa n’ijoro, bareba Ati:”Abajura badutse ,ubu bafite ubugome baza bitwaje imihoro n’izindi ntwaro gakondo , bakatwicaza hasi , kuburyo ntawukopfora barangiza bagafata itungo mu kiraro bakaribaga tureba, barangiza inyama bakazitwara”.
Abaturage bavuga ko , ugerageje gutabaza abanyerondo ntacyo bakora kuko baza bafite inkoni bagasanga abajura bafite intwaro gakomdo babarusha n’ibigango bigatuma bahunga ntacyo bakoze, Ati:”Twifuza ko abanyerondo bakunganirwa n’izindi nzego zibarusha uburyo harimo Polisi cyangwa ingabo, kuko abajura badutse bafite imbara , ntabwo twabahanga baba ari abasore bibigango Kandi bitwaje intwaro gakondo”.
Muhamya Amani, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbu yabwiye tv1 ,dukesha iyi nkuru ko iki kibazo ari gishya mu matwi ye, bitewe nuko ari mushya muri uyu murenge, Ati:”Iki n’ikibazo gishya , numvise kuko ndi mushya muri uyu murenge, ariko kibaye gihari kubikemura biroroshye , dufite station ya Police, RIB, ingabo ndetse n’izindi nzego , turaza kubigenzura tubikemure”.
Abaturage, bavuga ko bibaye byiza nuko izi nsoresore zafatwa zigahanwa kuko zabamazeho amatungo, n’imyaka mu mirima, ubu bageze naho basigaye bigabiza imihanga kumanywa na n’ijoro bakabambura ibyo bafite birimo na telephone.

