Kigali:Nyirandagirwa Francine umukozi wa RCA arashyirwa mu majwi gukingira ikibaba abanyereza umutungo wa Koperative y’abahoze ari abazunguzayi ba Telefoni
Umuyobozi wa RCA ku rwego rw’umujyi wa Kigali Nyirandagirwa Francine,ari gushyirwa mu majwi kwirengagiza no gukemura ibibazo by’ingutu biri kuvugwa muri koperative ya KIMl (Iterambere mu ikoranabuhanga), iyi koperative iginzwe n’abahoze ari abazunguzayi mu mujyi wa Kigali rwagati cyane ahazwi nko ku iposita.
Uyu wa 18/8/2022 ,nibwo abanyamuryango b’ibi koperative bakoze inteko rusange, batumiyemo umuyobozi wa RCA mu mujyi wa Kigali , uhagarariye akarere ka Nyarugenge, ndetse hari n’inzego z’umutekano.
Ku murongo w’ibyigwaho ,harimo ikibazo cy’umutungo wa Koperative uko ucunzwe, ikibazo cy’abanyamuryango birukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’ibindi bitandukanye birimo imikorere ihabanye n’amategeko.
HANGA News, twari hano mu nteko ya koperative, dukurikirana ibebera mu nteko , icyagaragaye nuko ,inama yatangiye abanyamuryango berekwa bimwe mubyo komite yabo yakoze birimo kugura inzu mu murenge wa Kimisagara ubu ikodeshwa ibumbi 500 Rwf.
Uwitwa Safari Oliver, umwe banyamurango wari muri komite ngenzuzi yacyuye igihe, waje no kujya mu Kanama kakoze ibikorwa byo kugura inzu ,yagaragaje ibibazo byose byakozwe na komite iyobowe n’uwitwa Ntirenganya , aho yavuze ko hari Miliyoni imwe n’ibihumbi 300 byakuwe kuri konti ya koperative hasinwe cheques na perezida yariwe nawe, ikindi n’uburyo komite ngenzuzi yashyizweho nta matora rusange abayeho, ikorera mu kwaha Kwa komite ya koperative, amategeko ngenderwaho ariho ntiyemejwe n’abanyamuryango, ari nayo bashingiraho babarenganya, kwirukanwa mu buburyo budasobanutse, n’ibindi byishi birimo ko komite ngenzuzi yacyuye igihe nta raporo ikoze n’indi ibasimbuye irinumira ari naho bafatanya kunyereza umutungo wa Koperative, no guhishira ko perezida wayo Ntirenganya yakatiwe n’inkiko aza gutoraka afite ubusebwa adakwiye kuyobora.
Uyu mugabo yakomeje yerekana impapuro , uburyo yandikiye umuyobozi wa RCA mu mujyi wa Kigali agaragaza amanyanga akorwa ariko nta subizwe, ati:”Nandikiye umuyobozi wa RCA , ishuro zirenga 5 ,ngizi impapuro ziriho na Kashi ya reception, musaba ko yaza gusura koperative yacu akareba imikorere yabo ,ariko yaricecekeye, nta gushidikanya RCA iri kurengera abayobozi bacu Kandi bari kumunga umutungo wacu ,turi kwishyura amadeni tutagizemo uruhare”.
Ntirenganya, umuyobozi wa Koperative, we yavuze ko uyu safari yananiranye, atanga ingero z’impapuro bagiye bamuha zimwihanangiriza , ariko ntahinduke, Safari nawe akamubwira ko izi mpapuro ari amananiza kuko arimo ashaka kumwikiza kungirango yirukanwe muri koperative adakomeza kugaragaza ibyaha bari gukora byo kunyereza umutungo.
Francine, umuyobozi wa RCA yahise afata micro , agira,ati:”Hano si mu rukiko, mureke guterana amagambo, uyu safari uvuga cyangwa perezida Ntirenganya bose ntabwo twaje kwemeza ko ari ukuri bari kuvuga, mureke ahubwo twemeza niba safari yirukanwa cyangwa aguma muri koperative, yahise amusaba gusohoka ngo aragaruka amutumyeho kumumenyesha ibyavuye mu mwanzuro”.
Yahise asaba abanyamuryango bemeza ko safari aguma muri koperative bamanika Intoki, abura n’umwe, ahita ahindura ,ati:”Abemeza ko yirukanwa abona 67, abandi 12 barifa, ahita ababwira kubyina itsinzi”.
Safari yaje guha ikiganiro HANGA News agira, ati:”Uyu mukozi wa RCA yaje atumweho na komite Kandi babanje gukora inama bangambanira ngo nirukanwe none babigezeho ariko ni hahandi ibyo bakoze bahishira na komite ngenzuzi bishyiriyeho bizabagaruka igihe abanyamuryango bananiwe kwishyura inguzanyo”.
Francine, inama irangiye HANGA News twamwegereye kugirango aduhe ikiganiro , araduhakanira, ati:”Sijya mvugana n’itangazamakuru”. Kandi nibyo kuko no mu biganiro yatanze yasabye iyi koperative kwirinda abanyamakuru kuko ibyabo bijya ku karubanda, haribazwa impamvu akangurira abantu guhisha amakuru.
Nubwo bimeze uko koperative KIMI yagiyeho igamije guca ubuzunguzayi bwa telefoni mu muhanda wa Kigali, kubera bamwe bari kwirukanwa mu buryo budasobanutse , bishobora kongera kuzana akajagari Kandi umujyi wari wabihaye umurongo,kubera kubura gikurikiranwa.
Inzego bireba ,RIB , RCA kohereza abagenzuzi gukora Audite bizewe, inzego z’ibanze guhagurikira aba bashyirwa mu mujwi bagakorwaho iperereza harimo kureba iby’uyu mugabo Safiri uvuga ko bamwirukanye bamwikiza kimwe n’abandi benshi avuga ko batangiranye na koperative nabo bikijije.

Zimwe mu mpapuro uyu muturage yagiye yandika asaba RCA kugenzura imikorere ya koperative ariko ntibaze.






