Abavuga ko Manda yanjye nta bikorwa bifatika nagejeje ku bayisilamu barabeshya – Mufti Salim ucyuye igihe yacyebuye abakwirakwiza ibihuha
Sheikh Hitimana Salim, ubu nta Kiri Mufti w’urwanda , kuko uyu mwanya yawusimbuweho na Shiekh Sindayigaya Mussa.
N’igikorwa cy’amatora cyabaye uyu wa 26/5/2024 I Kigali, aho cyitabiriwe n’inzego z’abayisilamu zo mu gihugu.
Mu kiganiro na HANGA NEWS,Shiekh Hitimana Salim, ucyuye igihe yagaragaje ko hari byinshi Manda ye irangiye yagejeje ku bayisilamu birimo ibikorwa remezo nk’amashuri, imisigiti, Ubumwe bw’abayisilamu , iterambere mu mibereho n’imiryango y’abayisilamu n’ibindi…
Ati:”Duhereye mu bikorwa, hari ibyo twavuga n’aka kanya mwirebera , kuba abayisilamu twunze Ubumwe n’ikimenyetso cy’imbaraga nakoresheje kuko hari benshi bifuza ko twaryana akeshi usanga bifashishije bamwe muri twese buririra kuri bimwe bitagenda neza bikwiye ko twishakamo Ibisubizo bakabigonganisha n’inyigisho z’ubutagorwa, abo rero nta mwanya bafite mu Rwanda ,kuko icyo leta yacu idusaba nuko tuba umwe Kandi n’imana irabidusaba muri Korowani, Aho yagize iti”mube umwe nti muzatatane”.
Shiekh Salim, yakomeje avuga ko nta gihe yigize abona na kimwe cyo gukora ibindi kuva mu 1994, Atari ivugabutumwa, Ati:”Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nari mu murongo wivugabutumwa , nta kindi gihe nabonye cyo kwiyitaho kugeza ubu, nishimiye kuba mbonye usimbura kuri izi shingano mazemo igihe Kandi muto ,twakoranye nizera ko azakomereza ku murongo wibyo twagezeho nanjye nzakomeza kumuba hafi nk’umujyanama, nubwo ngiye kuruhuka nzakomeza kuba urugero rwiza mu bayisilamu ”.
Abajijwe kuba hari hamaze igihe ku mbuga nkoranyambaga , havuga amagambo Atari meza kuri we, yisunze umugani w’ikinyarwanda ugira, uti:”Uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya mama we”. nta bwo wabuza abantu kuvuga ariko icyo nababwira nuko bakwiye kubireka kuko nta kiza nakimwe bageraho bakwirakwiza ibihuha, Ati:”Ntabwo bikwiriye kuba umuntu yakwihandagaza akavuga ibidakwiye, icyo njyewe mbasabye nuko babireka haba hari n’ikibazo baza tukicara hamwe tugashakira hamwe Igisubizo, ibyo gukwirakwiza Ibinyoma byiganjemo ibihuha ntibikwiye ahubwo bisuzuguza ibivuga akeshi abo abwira baba bazi ukuri”.
Shiekh Salim, avuga ko azakomeza kuba hafi ubuyobozi bushya butowe nk’umujyanama Kandi ko yizeye ubushobozi bwabo kubera bari basanzwe muri kumite ya RMC.


Mufti w’uRwanda mushya Sheikh Sindayigaya Mussa azungurizwa na Sheikh Mushumba Yunnusu watorewe kuba Mufti wungirije, kuri uyu mwanya akaba yatowe n’Inteko rusange ku majwi 100%.

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane mu muryango w’Abayislamu mu Rwanda utorewe kuyiyobora akaba ari Sheikh BAKERA Ally wari usanzwe kuri uwo mwanya akaba yongeye kugirirwa icyizere n’Inteko rusange ya RMC.

Komisiyo y’Imari n’Igenamigambi muri mu muryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) hakaba hatowe Bwana Bicahaga Hamidu wari unasanzwe kuri uwo mwanya naho Bwana Issa Byarugaba akaba yatorewe kuba Umuyobozi wa Komisiyo y’imiyoborere n’amategeko.

Bwana Murenzi Abdallah akaba ariwe umaze gutorerwa kuyobora Komisiyo y’Ubugenzuzi (Audit) mu muryango w’Abayislamu mu Rwanda, yungirijwe na Nshuti Khalid. iyi ni Komisiyo ishinzwe kugenzura inzego zose muri RMC.

Icyumba cy’inama Aya matora yabereyemo.

