FPR-INKOTANYI mu murenge wa Kigali yungutse abanyamuryango bashya 1,485 harimo 470 ba GAMICO Ltd

Umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kigali , Akarere ka Nyarugenge wungutse abanyamuryango bashya b’urubyiruko 1,485 harimo asaga 470 bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’Agaciro muri kampani ya GAMICO Mining Ltd, bavuga ko bagiye gufatanya na wo mu kubaka Igihugu bahindura imibereho myiza y’abaturage.

Babitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki 17/2/ 2024, ubwo haterenaga Inteko rusange y’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu murenge wa Kigali , ifite insanganyamatsiko igira iti “Inkotanyi ni Ubuzima.”

Abanyamuryango bashya bagera kuri 1,485 batuye utugali twose tw’umurenge wa Kigali, bagizwe n’urubyiruko barahiriye kwinjira mu muryango FPR Inkotanyi mu gufatanya na wo guteza imbere amahame ugenderaho mu kuyobora Igihugu.

Hatanzwe ibiganiro ku mavu n’amavuko ya FPR Inkotanyi, uruhare rw’umuryango mu kubohora u Rwanda, ubumwe n’ubudaheranwa mu rubyiruko, uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’ u Rwanda, urubyiruko rushya ruboneraho kurahira kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.

Mukarukundo Vesitine ,ati: “Kuba ndahiye kuba umunyamuryango mbifata nk’aho ari kintu gikomeye ndetse ntabwo nzabahemukira mu guteza u Rwanda imbere, nzagenda mbafasha muri byinshi nko gukangurira urundi rubyiruko bagenzi banjye gukura amaboko mu mufuka bagakora ndetse n’abatararahira bakaragira kugira ngo bakomeza bajyanye mu murongo umwe na RPF Inkotanyi, niyemeje gutanya n’abandi  banyarwanda kwiteza imbere’.

Chairman wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kigali, yavuze ko bagiye gufasha urubyiruko rwarahiye mu rugendo biyemeje rwo gushyigikira umuryango wa RPF Inkotanyi ndetse abasaba kwitinyuka bagahanga udushya.

Ntirushwa Christopher, Komoseri w’imiyoborere myiza (PMM) mu murenge wa Kigali, niwe wayoboye Umuhango wo kurahiza abanyamuryango bashya Bose, harimo 470 bateye intambwe idasubira inyuma muri GAMICO Mining Ltd, aho aba bose ari abakozi b’iyi kampani bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’Agaciro.

Yagize ati “Nk’uko twabihaweho umurongo na Chairman wa RPF-Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame mu cyerekezo cy’umuryango, tugomba kwita ku iterambere n’imibereho byiza by’umuturage.”

Zimwe mu ndahiro uru rubyiruko rwarahiye harimo ko rwiyemeje gukorera igihugu no kugikunda, kudatatira igihango mu gufatanya na FPR-Inkotanyi mu guteza igihugu imbere n’abagituye bose.

Urubyiruko rwarahiye kandi rwiyemeje kumvira no kwemera kugirwa inama, gukurikiza amategeko y’igihugu, kurwanya abanzi b’igihugu no kukirinda bivuye inyuma.

Uru rubyiruko mu kiganiro na HANGA NEWS rwasobanuye ko rwahisemo kwinjira mu muryango FPR-Inkotanyi kubera ko yabagejeje kuri byinshi byiza.

Bamwe mu rubyiruko rwa GAMICO bateye intambwe idasubira inyuma.

Hari abayobozi batandukanye.

Komoseri w’imiyoborere myiza, Ntirushwa Christopher niwe wayoboye Umuhango wo kurahiza abanyamuryango bashya.

Urubyiruko twishimye ko bateye intambwe idasubira inyuma.

Bamwe mu banyamuryango mu tugali bahawe certificate y’ishimwe.

Ahabereye umuhango wo kurahiza abanyamuryango bashya muri GAMICO Ltd.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *