WASAC Group naTransparency International Rwanda basinyanye amazeserano y’imikoranire mu kurwanya Ruswa ivugwa muri serivisi z’imitangire y’Amazi

Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC Group) n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025 i Kigali, basinyanye amasezerano y’imikoranire agamije gufatanya mu kurwanya ruswa ikunze kuvugwa mu mitangire ya Serivisi z’Amazi, hagamijwe gufasha WASAC Group kurushaho kunoza Imitangire ya Serivisi no Gukorera mu mucyo.

Ku ruhande rwa WASAC hari Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group Profeseri Omar MUNYANEZA n’Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Amazi n’Isukura Madame Gisele Umuhumuza, naho Transparancy International Rwanda hari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda (TIR), Ingabire Marie Immaculée, nawe yari kumwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa Apollinaire Mupiganyi.

Gisele Umuhumuza yavuze ko aya masezerano bashyizeho umukono agamije ubufatanye mu kwihutisha serivisi z’imitangire y’Amazi mu Rwanda, Ati:”Tumaze kubona hari icyuho muri serivisi zacu, cyane bamwe mu bakozi bacu hari abo twavuga ko atari inyangamugayo dushingiye ku mibare umwaka ushize hafunzwe abagera kuri 50, twahisemo gufatanya n’ikigo gifite mushingano kurwanya ruswa kuko bazadufasha guhugura abakozi bacu ndetse tunasobanurire abaturage ko serivisi zacu uzibona ari uburenganzira bwe ntabwo akwiye gutanga ruswa kugirango amazi meza amugereho ahubwo n’ishingano yacu”.

Yakomeje avuga ko , ubu bufatanye babwiyezeho umusaruro mwiza kuko bagiye gushyira imbaraga mu myigishirize, Ati:”Nta wukora ari umwe ngo agere ku ntego yihaye 100%, twembi twizeye guhuza imbaraga kugirango habeho kwihutisha serivisi z’imitangire y’Amazi, aho twifuza ko mu mwaka wa 2029 mu midugudu yose y’u Rwanda uko ari 14,800 izaba igerwaho n’amazi meza”.

Ingabire Marie Immaculée, uyobora Transparancy International Rwanda, we yavuze ko aya masezerano yashyizeho umukono atagamije guhishira amakosa cyangwa ibyaha bikorwa muri WASAC, Ati:”Bamwe murumva ko twasinyanye imikoranire na WASAC mugende muvuga ngo tuzahishira ibyaha bakora, oyaaaaa…. ahubwo turi hano nk’abafatanyabikorwa mugukumira ibyaha kuko kubivuga gusa ntibihagije ikiza nuko twabikumira mbere tukabirwanya , kandi ndabizeza ko mugiye kubona umusaruro vuba cyane , WASAC iraza mu bigo biri imbere mu miyoborere myiza n’imitangire ya serivisi nziza kubera tugiye gushyira hamwe kurwanye umwanzi ariwe ruswa”.

Raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda kuri ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index) ya 2024, ishyira urwego rw’abikorera n’ibigo bya REG na WASAC imbere mu nzego zagaragayemo ruswa nyinshi mu 2024.

Nko mu rwego rw’abikorera ruswa iri ku rugero rwa 13%, muri REG iri kuri 7,80%, mu gihe muri WASAC iri kuri 7,20%.

Depite Mvano mu nteko ishinga mategeko avuga ko “biteye isoni” kubona ibigo nka biriya umuturage akenera buri munsi biza ku isonga mu byagaragayeho ruswa muri 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *