Dore Inkomoko n’ibintu abantu benshi batamenya ku ntambara iri hagati ya Iran na Israel

Intambara hagati ya Israel na Iran ni imwe mu zifite imizi miremire n’urusobe rw’impamvu zishingiye kuri politiki, ubukungu, umutekano, n’ukwemera.

Iran, igihugu cya Kisilamu gikomeye mu Burengerazuba bwo hagati, cyagiye gifasha imitwe nka Hezbollah na Hamas ,
imitwe Israel ifata nk’iy’iterabwoba.

Ku rundi ruhande, Israel ni igihugu cya kiyahudi gifitanye umubano udasanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi gihora gihangayikishijwe n’iterambere rya Iran mu bya nuclear (intwaro za kirimbuzi).

Mu myaka myinshi ishize, Israel yagiye ikora ibikorwa byo kwica cyangwa guhungabanya abahanga ba Iran bakoraga ibyo bisasu bya kirimbuzi.

Ibyo bikorwa ntibyigeze bivugwa cyane mu binyamakuru, ariko ni byo byateye Israel umujinya kugeza ubwo, mu Gicurasi 2025, Israel yagabye igitero gikomeye ku butaka bwa Iran.

Iki gitero cyagize ingaruka zikomeye ndetse kiza gutuma Iran yitegura kwihorera,ari byo muri kubona ubu,
ibintu bikomeje gutera ubwoba isi yose muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *