Kigali:Hasinywe andi masezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali Leather Cluster na EUA COMPANY LTD

Kuri iki cyumweru ,Tariki ya 18/2/204, I Kigali , hamaze gusinywa andi amasezerano y’ubufatanye hagati EUA COMPANY LTD
ikorera mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Muhanga, nyuma yaho hari hashize iminsi hari abandi bafatanyabikorwa bashyize amasezerano y’ubufatanye na KLC ,aho uyu munsi abayobozi bombi , Karinganire Eugène uyobora EUA COMPANY LTD, na Kamayirese Jean D’amour umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, bombi aya masezerano bayashyizeho umukono imbere ya Noteri.

Aba masezerano y’ibanze mu bikorwa byo kuzamura agaciro k’impu, kuzamura inganda ntoya ndetse n’iziciriritse ziri mu ruhererekane rw’impu n’ibizikomokaho,no gutanga amahugurwa.

Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, yabwiye HANGA NEWS ko , Aya masezerano bamaze gushyiraho umukono ari imbaraga ziyongereye cyane mu mahugurwa y’urubyiruko Ati:”Iki n’igihe cy’ufatanye ngo tuzamure iterambere ry’impu n’ibizikomokaho mu Rwanda tuniyubakira inganda, uyu EUA COMPANY LTD dusinyanye amasezerano bafite ahantu hisanzuye harimo n’ibikoresho bigiye kudufasha kwigisha urubyiruko gutunganya ibikomoka ku mpu”.

Karinganire Eugène, we yavuze ko, ashimira umuyobozi bw’igihugu bashyigikikiye KLC mu gutangiza urugamba rwo kugarura agaciro ku impu mu Rwanda , Ati:”Aya masezerano n’inyungu ikomeye kuri twe, twahuraga n’ibihombo bikomeye cyane ,ariko ubu maze gusinya amasezerano hari byinshi twungutse aka kanya tugiye guhita tudatangira ibikorwa nta gutinda ,ibyo dukora birahari icyaburaga n’uguhuza imbaraga”.

Twababwira ko Kigali Leather Cluster, ari ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu, riyobowe na Kamayirese Jean D’amour, aho bakomeje kwigira hamwe uko bagarura agaciro k’impu mu Rwanda , uyu muyobozi avuga ko yahurije hamwe abantu bafite amabagiro ,Abacuruzi b’Impu, n’abafite ibikorwa bituganya ibikomoka ku mpu z’inyamaswa , aho bakomeje ibikorwa byo kwigira hamwe uko bakongera ubuziranenge bw’impu kuko zataye agaciro gakomeye cyane.

Kamayirese Jean D’amour uhagarariye KLC  iburyo na Karinganire Eugène ibumuso  uhagarariye EUA Campany Ltd bamaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye.

Aya masezerano bayashyizeho umukono imbere ya Noteri.

Hari n’abandi bakoze batandukanye ba KLC.

Cyari igikorwa gishimishije.

Umuyobozi wa EAU Campany Ltd aho yarimo akora inkweko z’impu.

Aho yagaragaje , urubyiruko ruzajya ruhugurirwa gukora ibikomoka ku mpu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *