Abashoramari bakwiye kubona Afurika nk’ahari amahirwe yo kugera kuri byinshi-Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame asanga abashoramari bakwiye kubona Afurika nk’ahantu hari amahirwe yo kugera kuri byinshi, kuko ifite umutungo wafasha mu guteza imbere ibice byinshi ku isi.
Yabigarutseho mu muhango yo gutaha ku mugaragaro ikigo Norrsken Kigali House, gifasha ba rwiyemezamirimo guhura n’abashoramari.
Inyubako ya Norrsken Kigali House iri rwagati mu Mujyi wa Kigali, ubu ikorerwamo na ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga bagera ku 1200.
Irimo ibikorwaremezo bitandukanye birimo na murandasi ifasha abayikoreramo gushyira mu bikorwa imishinga yabo, ariko bakanahura n’abashoramari.
Mu gutaha ku mugaragararo Norrsken Kigali House, Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ari umugabane ufite nk’ibyo indi migabane ifite, bityo ko ari ahantu ho gushora imari.
Yagize ati “Sinigeze numva impamvu hari ahantu hakwiye kubaho buri kintu gihabwa agaciro gato. Abashoramari bakwiye kumva ko Afurika ifite buri kintu cyose ibindi bice by’Isi bifite ndetse binisumbuyeho. Ariko ku bireba abaturage, ntekereza ko twese dukwiye kumva ko tureshya n’abandi baturage hose ku Isi. Ariko dufite n’umutungo dushobora kubyaza umusaruro dufatanyije n’ibindi bice by’isi kugira ngo twiteze imbere, ariko n’ibindi bice by’isi bitere imbere.”
“Abashoramari ntibakwiye kureba Afurika nk’isoko rinini gusa, n’ubwo ari ko bimeze, ariko bayibone nk’ahantu hari abaturage na sociyete bafite amahirwe yo kugera kuri byinshi, byanarenga ibiri ahandi ku isi. Ibi abashoramari bakwiye kubiha agaciro. Birumvikana buri mushoramari wese aba afite intego, aba akeneye kumenya niba iyo ntego azayigeraho no kumenya niba ibyo ashoye bizamuzanira inyungu. Nakwizeza ko bizaba.”
Ikindi umukuru w’igihugu yagarutseho, ni ikijyanye n’uko gushora imari mu Rwanda ku ikubitiro, byagabanya ibyago byo guhomba mu gihe umushoramari ahisemo kuza muri Afurika.

Ati “Mbere ya byose, mu Rwanda tugambirira gushyiraho uburyo budufasha kugera ku byo twifuza kugeraho, ariko nanone ntabwo uwo ari umwihariko wacu nk’abanyarwanda gusa ahubwo ni umwihariko unahabwa Abanyafurika n’abandi bantu bose ku isi bifuza gushora imari cyangwa gukorana natwe. Iyo mitekerereze ituma dushyiraho uburyo bugabanya ibyago byo guhomba ku muntu wese waduhaye amahirwe kandi watugiriye icyizere ko dushobora gukora muri ubwo buryo, kandi bikaba uko tubyifuza, dufatanyije kandi tugakomeza gutera intambwe.”
Mu mwaka wa 2021 nibwo Norrsken Kigali House yatangiye kwakira ba rwiyemezamirimo, nyuma yo gushora agera kuri miliyoni 20 z’Amadorari, itangirana na ba rwiyemezamirimo 250.
Muri 2022 nyuma yo kuzuza inyubako nshya yubatse mu buryo burengera ibidukikije, ba rwiyemezamirimo bariyongereye ndetse n’amahirwe yo kubona abashoramari ariyongera, ku buryo ubu imishinga yabo imaze gushorwamo agera kuri miliyoni 45 z’amadorali.
Gutaha Norrsken Kigali House byahuriranye n’icyumweru cya Norrsken Afrika, kigamije kurushaho kongerera amahirwe ya ba rwiyemezamirimo guhura n’abashoramari.

