Gasabo-Jabana:DASSO yatangiye abaturage 50 Mituweli ,Abandi ibaha ibiribwa

Abagize Dasso, mu murenge wa Jabana , akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, barihiye ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) abaturage 50 ,banatanga ibiribwa ku miryango 10 itishoboye , ndetse banaha abana bato ibikoresho by’ishuri.

Ingo 50 zabaruwe nk’abatishoboye ni zo zarihiwe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza n’urwego rwa DASSO.

Umusaza witwa Thomas yavuganye na HANGA NEWS avuga ko afite ubumuga atabasha kubona amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kuko kuva mbere yabutangirwaga.

Ati:“ Ndashima abagize Dasso kuko bakoze igikorwa gikomeye kuko abenshi tutari kuzabona amafaranga yo gutanga”.

Uyu muhango wabereye ku biro by’uyu murenge , uyu wa 9/11/2023 wari uyobowe n’umuhuzabikorwa wa DASSO muri uyu murenge Egide Niyonkuru.

Shema Jonas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana yabwiye HANGA NEWS ko , DASSO ari abafatanyabikorwa ba mbere mukuzamura imibereho myiza y’abaturage, Ati:'”Bazwiho kunganira inzego z’ibanze batanga amakuru, nibo bazi neza imibereho y’abaturage ,kuba bafashe iya mbere mu kunganira abaturage kwivuza ,n’igikorwa kiza giha ishusho nyayo y’uru rwego ko ibyo barimo babizi ko baharanira imibereho myiza y’abaturage”.

Yakomeje yibutsa abaturage ko , kubyara Atari ishingano ,ahubwo kurera arizo nshingano zikomeye ku babyeyi, ati:'”Ndibutsa abaturage ba Jabana ko ,kubyara abana benshi bitari ishingano , ahubwo kurera abo wabyaye arizo nshingano ,rero buri wese agire uruhare rwo kubyara abo ashoboye kurera kuko utezutse kushingano hari ibihano bimuteganyirijwe mu rwego rw’amatego harimo igifungo cyangwa imirimo simburagifungo ifitiye igihugu akamaro”.

Aba-DASSO , bakorere mu murenge wa Jabana ,bavuga ko batazatezuka ku bikorwa bihundura imibereho myiza y’abaturage , ni nyuma yaho bamaze gubakira inzu imiryango ibiri itishoboye ndetse no koroza abandi amatungo.

Bamwe mu bana DASSO yahaye ibikoresho by’ishuri.

Imwe mu miryango yahawe ibyo kurya na Mituweli.

Egide Niyonkuru, umuhuzabikorwa wa DASSO muri Jabana ashyikiriza Umusaza umufuka wa kawunga.

Bamwe mu ba-dasso bari kumwe n’abanyerondo bitabiriye iki gikorwa.

Byari ibyishimo ku bana bahawe ibikosho by’ishuri.

One thought on “Gasabo-Jabana:DASSO yatangiye abaturage 50 Mituweli ,Abandi ibaha ibiribwa

  • November 10, 2023 at 1:11 am
    Permalink

    DASSO mukomerezaho Kandi turabashimiye
    Ni urugero rwiza rwo kwishakamo ibisubizo ubuyobozi bw’igihugu cyacu budushishikariza.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *