Gasabo-Jabana:Baratabariza umukecuru umaze ukwezi aba muri Shitingi

Abaturage b’abaturanyi mu murenge wa Jabana ,mu Kagali Kabuye, mu mudugudu wa Buriza, Baratabariza umukecuru utishoboye ubarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe,witwa Nyirakaje Laurence w’imyaka 69, ukwezi kurashize arara muri shitingi irimo uburiri bufite inzitiramibu imbere yabwo hari intebe z’urubaho.

HANGA News uyu wa 11/6/2022 ubwo twageraga hano uyu mukecuru atuye, twabajije abaturanyi batwemerera ko bahangayikishijwe n’ubuzima uyu mukecuru abayemo ,kuko ibisambo cyangwa abagizi ba nabi byamutwara ubuzima.

Amakuru twahawe n’abaturage avuga ko intandaro yo kuba uyu mukecuru aba muri shitingi aruko umuryango we wose ugizwe n’abantu bagera ku 8, bagurishije akazu yabagamo Miliyoni zigera kuri 6 z’amafaranga y’u Rwanda, bakagabana buri umwe afata uruhare rwe hanyuma uwo mukecuru asaba ubuyobozi bw’umudugudu ko bwamuvuganira akagonda akazu ko kubamo mukabanza yarafite akananizwa.

Bamukorere raporo ku buyobozi bw’Akagali igezeyo banga kuyiha agaciro bitewe n’uko ngo bamenye ko afite agafaranga ndetse ko hari n’abamugezeho bamwakaho,birangira abonye abamuha umuganda yubaka akazu muri cya kibanza,bamwe muri abo bayobozi atahaye babyumvise bayikuraho ngo ni akajagali.

Gitifu w’umurenge wa Jabana,RWAMUCYO Louis de Gaunzague ku murongo wa téléphone ngendanwa HANGA News yamubajije iby’iki kibazo, avuga ko atarazi ko uyoo mukecuru aba muri shitingi, ariko ko yubatse inzu y’akajagali ubuyobozi bukayikuraho.

Tumubajije icyo bagiye gufasha uyu mukecuru, avuga ko bazamufasha nk’uko bafasha n’abandi batishoboye.

Ati:”Azaze ku Murenge ku wa mabere tumufashe”.

Mu gihe ubuyobozi buzagira icyo bufasha uyu mukecuru utishoboye turakomeza kubikurikiran tubitangaze muyindi nkuru.

Inkuru Yanditswe na :Nzabamwita Xavier

Aho uyu mukecuru arara muri shitingi.
Ubwo twamusangaga mu muryango w’inzu.
Ibyemezo yerekana ko atishoboye.
Baramutabariza kuko abayeho nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *