Nyabihu:Abaganga 17 batsindiye isoko ryo gutangiza Post de sante baratabaza- Amezi 8 arihiritse bananizwa gutangira basabwa Ruswa

Abaganga bagera kuri 17 ,batsindiye isoko ryo gutangiza post de sante, mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyabihu barimo gutabaza, bavuga ko bakoreshejwe ibizami byo gufungura post de sante barastinda, none kuva mu Kwezi kwa 9 nu kwa 10 umwaka ushize wa 2021 kugeza ubu, tariki ya 12/ 6/2022 ntabwo baratangira , ubuyobozi bw’akarere ntacyo bwifuza kubivugaho Icyumweru kirihiritse umunyamakuru ashaka amakuru bamuhanahana kugeza ubu inkuru isohotse akarere karyumyeho.

Aba baganga mu kiganiro bahaye HANGA News bavuze ko batsinze banakoreshwa interview nabwo barastinda ariko amaso yaheze mu kirere.

Ati:”Nyuma yo gutsinda ibizami by’akarere, twahawe amabaruwa akubiyemo ibyo dutegestwe kuzuza tugomba gushyira mu mavuriro , twarabiguze dukodesha n’amazu yo gukoreramo, icyo gihe baradusuye benshi basanga byuzuye”.

Aba baganga bakomeza berekana agahinda kabo, bagira bati:” Itegeko twagenderagaho nuko wemererwaga gukora ibizami aruko werekanye ko wasezeye mu kazi, benshi tweguye mu kazi aho twavuriraga tuziko tugiye kuvura muri za post de sante zacu” tugiye gushinga none amaso yaheze mu kirere n’ubushomeri buraturembeje twavuye mu mirimo turimo kwangara turi abaganga b’umwuga”.

Barimo gutaka ibihombo, ati:”Twaguze ibikoresho by’ubuvuzi kuva icyo gihe n’ubu biracyafungiranye mu nzu, byageze naho bamwe babicumbikisha kubafashe inzu zakure bishyura umuzamu batazikoreramo”.

Byagenze gute ngo bahagarare gutangira kandi bujuje ibisabwa nta n’impamvu bahawe, mu icukumbura HANGA News yakoze, twabonye amabaruwa ya RSSB ibabwira ko nta kibazo bafite cyo gukorana nabo ,ikibazo Kiri mu bayobozi b’akarere ka Nyabihu barimo kubananiza bari kubimpa serivise batsindiye babadindinza kugirango bibwirize batange akantu (Ruswa).

Umwe utufuje ko dushyira amazi ye mu nkuru, ati:”Badusabye gukusanya miliyoni 5 Rwf, kubera turi 17 bamwe bemeye kuyatanga abandi barabyanga kuko bumva nta mpamvu yo kugura serivise dufitiye uburenganzira, none ndebera amazi 8 arihiritse dusigasira mu karere Ruswa iyo iboneka tuba twaratangiye, niyo mpamvu njyewe n’abandi kuri 8 mfashe iki kimezo mbishyize hanze , Ndasaba ko abanyamaguru mudukorere ubuvugizi turarambiwe n’ihihombo bitugeze habi, bamwe twatse n’inguzanyo muri banki tugura ibikoresho by’ubuvuzi none byatangiye kwangirika, turimo kwibaza uzatwishyura ibi bihombo”.

Barashyira mu majwi umuyobozi wa serivise y’ubuzima mu karere (Heath) Witwa Pierre Dusenge, kubananiza afatanyije n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage (Social) witwa Pascal Simpenzwe , bombi iki kibazo ntacyo bashaka kubivugaho.

HANGA News twavugishije Pierre Dusenge kuri telefoni atubwira ko, iki kibazo nta makuru yakivugaho, ati:”Ndumva mwabaza Meya, kuko njyewe sinemerewe gutanga amakuru”.

Twaje kuvugisha meya ntibyakunda , SMS twamuhaye hashije iminsi 4 ntacyo aradusibiza.

Twaje kwiyambaza ushinzwe itangazamakuru mu karere,Blaise Pascal Harerimana aduhuza na social atubwira ko meya arwaye ngo abe ariwe uduha amakuru byanze, iminsi 4 irihiritse ntacyo adutangariza ku bibazo twaboherereje.

Uku kwimana amakuru ,no guhanahana umunyamakuru iminsi ikaba ibaye 4 yarabuze amakuru, ni gihamya kuri bano baganga ko batabonye Ruswa yo guha Pierre Dusenge na Simpenzwe Pascal n’abandi bafatanyije mu buyobozi bw’akarere ka Nyabihu batazabona service batsindiye, barimo gutakambira Minisitiri w’ubutetsi bw’igihugu Gatabazi J.M.V na Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente kuza kubarenganura kubera ibihombo bashyizwemo n’akarere bimaze kubarenga.

Ikindi n’abaturage bakeneye ubuvuzi ntabwo bari kuvurwa neza, kuko izi post de sante zizakorera mu duce dutandukanye tugize aka karere.

Amabaruwa atandukanye y’amasezerano bagiranye na RSSB n’akarere abemerera gutangira, ariko bamwe bifuza ko bahabwa Ruswa baza kubahagarika muburyo batazi.

Bifuza ko iki kibazo cyabo leta bakinjiramo ikabatabara.

One thought on “Nyabihu:Abaganga 17 batsindiye isoko ryo gutangiza Post de sante baratabaza- Amezi 8 arihiritse bananizwa gutangira basabwa Ruswa

  • June 12, 2022 at 9:24 am
    Permalink

    Abatsindiye gucunga izi Health posts 17 bose bahawe amasezerano le 02/03/2022 kd baranazihabwa baranazikoresha nkuko nabo ubwabo babigaragaje mu ibaruwa bandikiye RSSB yo kuwa 25/05/2022 ariko baka barayigejejeyo le 30/05/2022 basaba ko bakemerwa kuvura abivuriza muri mutuelle.Bagaragarije ko abaturage bari kwivuza 100%.
    None se abaturage bari kwivuza Akarere tutabaye Health posts batsindiye?
    Akarere kubahirije inshingano zo kubashyikiriza Health posts.
    Kubijyanye no kwemererwa kuvura abaturage bakoresha mutuelle de santé ntabwo ari Akarere gatanga ubwo burenganzira biri mu bubasha bwa RSSB.
    Ibyo Akarere ka Nyabihu kasabwaga byose karabikoze kd neza.
    Rero ntabwo bikwiriye gushinja abantu icyaha gikomeye nk’iki cya ruswa hashingiwe ku makuru atariyo.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *