Gitega-Akabeza:Igitaramo cy’imihigo cyaranzwe n’udushya twahinduye imibereho y’abaturage

Mu nkera y’Imihigo mu kagali ka Akabeza ,ho mu Murenge wa Gitega,Akarere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, uyu wa 10/06/2022 habaye igitaramo cy’Imihigo cyaranzwe n’udushya besheje guhera 07/2021 kugeza kuya10/06/2022.

Hakozwe ibikorwa byatwaye Amafaranga angana na Miliyoni 5,527,000 (5/527.
l000) Rwf.

Harimo Mutuelle de Sante 302 z’umwaka 2022-2023 zahawe Abatishoboye kuri uyu munsi w’ igitaramo babifuriza kugira ubuzima buzira Indwara.

Hashimiwe kandi Intore zahize izindi mu kwesa Imihigo aribo:
1. Nyampundu Alodia
2. Nshimiyimana Aimable
3. Mbabazi Diedonne
4. Uzabakiriho Cypriot
5. Indatwa Gitega company

6.Uwingabire Julienne

Igitaramo cyasusurukijwe n’Abataramyi batandukanye aribo:

1. Mutimawurugo claire
2.Yvan Mpano
3. Itorero Imena

Bamwe mu bitabiriye igitarambo, bagira bati:” N’ubwambere tubonye igitaramo nk’icyi, twajyaga tubyumva ngo bibaho none twabyiboneye n’Amaso yacu turishimye, turashimira Perezidida wacu watuzaniye umuyozozi watumye dutera imbere tukava mu bwigunge abaturage b’ Akagali ka Akabeza mu murenge wa Gitega ,duhagaze neza mu ngamba”.

Perezida w’inama njyanama mu kagali ka Akabeza , Nyoni Yussuf, avuga ko batewe ishema n’igitaramo cyabaye , yagize ati:”Maze imyaka myinshi muri aka kagali ka Akabeza, ariko ni ubwambere mbonye ibirori bidasanzwe pe, ndashimira umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali kacu uburyo aba yatekereje ibintu nk’ibi ndamushimira n’abadatanyabikorea”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagali ka Akabeza mu murenge wa Gitega Madame Mutimawurugo Claire Uwineza yavuze ko yakiriye iki gitaramo cy’imihigo uburyo cyagenze neza n’ impamvu yabateye kugitegura yagize ati:”Murakoze cyane, igitaramo cyagenze neza cyane uko nabyifuzaga ndetse birarenga,
Intego ni ukwimika umuco w’ ubutore aho twagombaga kugaragaza ibyo Abaturage b’ Akagali ka Akabeza bagezeho kuwa mu kwezi kwa 7/2021 kugeza ubu ku wa 10/06/2022”.

Ikindi twatojwe ishyaka ry’u Rwanda kandi intore itorezwa gutumwa, ibyo turimo turi gutanga ubutumwa twatumwe n’umutoza w’Ikirenga ariwe Sooko twese Tuvomaho.
Ikindi dukomeje Imihigo niyo twahize uyu munsi turizerako tuzayesa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitega ,Mugambira Etienne
Yagize ati:”Duterwa Ishema n’ Abaturage b’ Akagali ka Akabeza ,uburyo muhora muhanga udushya dufitiye Abaturage bose Akamaro aho yatanze urugero rw’uko muri aka kagali ariho batangije ISIBO IGICUMBI cy’EJO HEZA, None bikaba bbyaremejwe ko Umujyi wa Kigali ko ubukangurambaga bwa EJo Heza buzajya bukorerwa ku Isibo”.

Yakomeje ,agira ati:” None ubu muradutangaje aho noneho muhise mutangiza ko ISIBO ARI IGICUMBI CY’ ITERAMBERE RIRAMBYE”.

Yabashimiye uburyo bakorera hamwe ashimira ubuyobozi bw’ Aka kagali ka Akabeza.

Gitifu Claire aha ikaze abashyitsi.
Isibo y’igicumbi.
Gitifu w’umurenge atanga mituweli.
Hari n’inzego z’umutekano.

6 thoughts on “Gitega-Akabeza:Igitaramo cy’imihigo cyaranzwe n’udushya twahinduye imibereho y’abaturage

  • June 11, 2022 at 12:02 pm
    Permalink

    Mu byukuri Gutarama , Abantu bakagaragaza ibyagezweho ndetse bagahiga ibyo bagiye gukora ni umuco w’ Abanyarwanda, ntawakoreye ku mihigo ngo areke kutera imbere, Abaturage v’ Akagali ka Akabeza mukomereze aho kdi mwakoze byinshi.

    Reply
  • June 11, 2022 at 12:25 pm
    Permalink

    Uyu mudamu Mutimawurugo Claire akwiriye kuzamurwa kurwego rwokuyobora umurenge kuko ni Intore yishakira inzira kandi abandi bagitifu bakwiriye kumureberaho nk’intangarugero

    Reply
  • June 11, 2022 at 12:36 pm
    Permalink

    Uyu muyobozi Mutimawurugo Claire yakabaye ahabwa inshingano zoguhugura bagenzi be mutundi tugari byadufasha kugira abaturage bishimye kandi besa imihigo!.

    Reply
  • June 11, 2022 at 12:47 pm
    Permalink

    Intore zishaka ibisubizo
    Mituel ni igikorwa cy indashyikirwa
    Thx

    Reply
  • June 11, 2022 at 12:55 pm
    Permalink

    Mituel ni igikorwa cy ingirakamaro
    Intore ishaka ibisubizo

    Reply
  • June 11, 2022 at 12:57 pm
    Permalink

    Gitega turakataje pe

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *