Rusororo:Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bibumbuye muri PSF baremeye abaturage batishoboye

Muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR Inkotanyi imaze,

Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI bibumbiye muri PSF y’umurenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo, uyu wa 18/12/2022 bareremeye abaturage batishoboye bane bo mu Tugali twa Bisenga, Kabuga na Nyagahinga.

Hakusanyijwe ubushobozi hakaba hatanzwe inka 4 n’inkwavu 40, inkwavu zikaba zahawe ibigo by’amashuri 4, buri Kigo gihabwa inkwavu 10.

Izi kwavu,Zatanzwe ku bigo birimo ,Ep Nyagahinga, Ep Bisenga, Ep Lapepnière na Gs Ruhanga.

Nsabimana Desire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo avuga ko kuri ubu ibyo bashyize imbere ari uguhindura ubuzima by’abaturage mu iterambere n’imibereho myiza yabo, kandi ko ibyo bigomba kuva mu magambo bikajya mu bikorwa asaba Abanyamuryango bose kubigira ibyabo bakajya muri izo ngamba.

Yagize ati “Nk’uko twabihaweho umurongo na Chairman wa RPF-Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame mu cyerekezo cy’umuryango, tugomba kwita ku iterambere n’imibereho byiza by’umuturage.”

Yavuze ko muri iyi minsi yo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango RPF_Inkotanyi umaze ushinzwe, bakomeza gukora ibyo bikorwa biteza imbere abaturage.

Ati “Ubundi tugire umuturage wishimye, utekanye kandi ubayeho neza.”

Abana habawe inkwavu.

Inkwavu zatanzwe.

Inka biroje abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *