Rutsiro:Baravuga ko hashize imyaka 2 hashyizwe amatara ku muhanda Kivu Belt ariko akaba ataka
Abatuye mu karere ka Rutsiro, baravuga ko hashize imyaka 2 hashyizwe amatara ku muhanda wa Kivu belt ariko kugeza magingo aya ntiyigeze atanga urumuri na rimwe.
Bavuga ko bikomeje kuba inkomyi ku mutekano n’iterambere ryabo bari bayitezeho.
Mu mwaka w’ 2020 nibwo aya matara yashyizwe ku muhanda Kivu belt uva Rubavu, ugakomeza i Rutsiro werekeza i Karongi.
Bayabona bumvaga ko basubijwe ndetse agiye kubashaka guhangana n’ibibazo by’abajura bakundaga kwitwikira ijoro bakambura abanyura kuri uyu muhanda.
None imyaka 2 irashize aya matara ataraka n’inshuro imwe.
Abaturage bibaza icyo yazaniwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Etienne Havugimana yemera ko uyu mushinga watinze kurangira Ariko akizeza ko barimo gukora n’ikigo gishinzwe ubwikorezi, RTDA kugira uyu mushinga wihute .

