Dr Frank Habineza yavuze ko yabangamiwe n’abarwanashyaka ba FPR-INKOTANYI mu karere ka Ngoma
Abarwanashyaka ba FPR-Inkotanyi bigaragaje ku bwinshi mu mihanda yo mu mujyi wa Ngoma hafi yaho Dr Frank Habineza yarimo yiyamamaza muri uyu mujyi.
Dr Frank Habineza avuga ko binyuranyije n’amabwiriza yo kwiyamamaza aho ishyaka ryateguye kwiyamamariza nta rindi riryemerewe kuhiyamamariza.
Byari biteganyijwe ko uyu wa 24/6/2024 yiyamamariza mu turere tubiri two mu ntara y’iburasirazuba ari two Ngoma ku isaha ya Saa(10h00) yine na Kayonza ku isaha ya saa Cyenda (15h00).
Nyuma y’ibikorwa byo kwiyamama yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, Aho yagize ,ati:”Abayobozi n’abarwanashyaka mu karere ka Ngoma , ntibatubereye abana beza , ubundi itegeko rivuga ko nta mashyaka arenze rimwe yiyamamariza mu murenge umwe cyangwa mu karere igihe cyimwe , hariya Ngoma mwabibonye abayobozi babwiye abaturage ko baza kwamamaza FPR-Inkotanyi saa satu,(11h00) mu gihe twe bari basanzwe bazi gahunda yacu ko turi butangire saa yine (10h00). Twabisabye mbere akarere karabyemera turanabitangaza byari bizwi , twatunguwe nuko Ejo bashyizeho gahunda yo kwamamaza FPR-Inkotanyi ,ntabwo ari ukubabeshya mwabonye ko twashoje abaturage benshi bafite amadarapo y’umuryango FPR-INKOTANYI buzura umuhanda nerekeza muri Stade ntabwo mbeshya nimushaka n’amajwi arahari Micro zaciyemo zikangurira abaturage kuhagera saa tanu”.
Dr Frank Habineza, yakomeje avuga ko , gahunda yo kwiyamamaza izamara iminsi 22, Ati:”Akarere ka Ngoma bisubireho rwose iyo bashaka undi munsi utari uwacu , kuba bashyizeho gahunda yo kwamamaza FPR-Inkotanyi byatubangamiye rwose kuba bashyizeho undi twarabisabye mbere n’ikibazo , bazisubireho n’ahandi tuzajya ibi bintu bazabikosore binyuranyije n’amategeko yashyizweho na Komisiyo y’amatora”.
Dutegereje icyo NEC izavuga nyuma yibyo Dr Frank Habineza yatangaje ,tukazabishyira mu nkuru itaha.

Ahabereye , ibikorwa byo kwiyamamaza hari mu muhanda bitavuzweho rimwe.

Kayonza aho yasoreje ibikorwa byo kwiyamama hari abarwanashyaka ba Green party benshi.

Yageze Kabarondo, yakirwa n’abaturage benshi.

Dr Frank Habineza acungiwe umutekano, muburyo bukomeye.

