Kicukiro-Kanombe:Bahangayikishijwe n’ababumbyi b’amatafari bakoresha abana bangiza n’ibidukikije
Mu kagari ka Busanza, umurenge wa Kanombe, akarere ka Kicukiro ,umujyi wa Kigali, abaturage baratabariza abana , hari ba rwiyemezamirimo bari kubakoresha imirimo ivunanye y’ubububyi bw’amatafari.
HANGA News, ubwo twari mu gishanga cya Busanza muri Nyarugugu, uyu wa 13/9/2022 twasanze igishanga cyuzuye abana, urugero n’uwitwa Mutatsineza Josiane , wiga mu mwaka wa mbere mu kigo G.S Nyarugugu, yatubwiye ko afite Imyaka 14 twasanze arimo kwikorera Amatafari ubona ko arengeje iburemere bw’ibiro afite.
HANGA Twamubajije impamvu yaje gukorera amafaranga ari muto ,atubwira ko aba yaje gufasha ababyeyi.
Iby’iki kibazo , umuyobozi w’akagari ka Busanza, yemeje ko akizi, ubwo yaganiraga na HANGA mu biro yagize, ati:”Batangaje itariki abana bazasubira ku ishuri, niyo mpamvu bari gushakisha ngo babone amafaranga azabafasha kugura ibikoresho”.
Uyu muyobozi yakomeje yivugurura mu mvugo , agira ati:”Ariko na none Imirimo ivunanye ikoreshwa abana ntiyemewe, hariya twahashyize umunyerondo uhoraho kubera ubujura bibaga Amatafari ba bwiyemezamirimo”.
Kubijyanye nuko bangiza ibidukikije , n’ikoreshwa ry’abana, umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro,Umutesi Solange ntacyo yigeze akivugaho, HANGA News twamuhaye amafoto tumubaza ingamba zihari nicyo bagiye gukora yicecekeye.
Iki n’ikibazo gisaba inzego bireba, REMA, RIB, umuvunyi na police guhaguruka kuko nta gikozwe vuba umusozi utuweho uraza guhinduka ubutayu, n’imiterere y’igishanga yatangiye kwangirika kuburyo aborora amafi yari gutaka ibihombo.








