Umujyi wa Kigali wasabye imbabazi PAC ko barangaye batanga amasoko yahombeje leta Miliyoni nyinshi
Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta yabwiye Komisiyo y’abadepite bagize PAC ko Umujyi wa Kigali wanze kwemera inshuro zirenze imwe inama yawugiriye ku birebana no gukosora amakosa mu mitangire y’amasoko ya leta.
Ibibazo mu mitangire y’amasoko ya leta mu Mujyi wa Kigali byihariye umwanya munini kuri uyu wa kabiri ubwo witabaga Komisiyo PAC ngo wisobanure ku makosa yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta mu mwaka wa 2020-2021.
Uburemere bw’amakosa yagaragaye mu itangwa ry’amasoko byatumye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya leta gisaba ko habaho amavugurura mu rwego rw’amasoko; urugero ni isoko rwiyemezamirimo yatsindiye ariko nyuma akaryakwa abwiwe ko ritagikenewe ariko rikaza guhabwa undi.
Muri rusange muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2021 hagaragayemo icyuho mu mitangirwe y’amasoko ya leta mu Mujyi wa Kigali.
Rimwe mu masoko yagarutsweho harimo iryari rifite agaciro ka miliyari 1,6 z’amafaranga y’u Rwanda aho rwiyemezamirimo warihawe yagombaga gutanga serivisi z’ibyiciro bigera kuri bitandatu harimo no kugemura intebe mu mashuri.
Kuba ryarahawe umuntu umwe wari ufite n’andi masoko hirya no hino mu gihugu, ibihe bya Covid-19 igihugu cyari kirimo biri mu byatumye rimunanira.
Umujyi wa Kigali washeshe amasezerano bigera n’aho ikibazo kigezwa mu nkiko maze uratsindwa ucibwa indishyi ya miliyoni 97 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali (City Manager), Rugaza Julian, yavuze ko uwo rwiyemezamirimo ajya guhabwa isoko yari yaragagaje ko afite ubushobozi bwo gutanga serivisi zose yasabwaga.
Depite Bakundufite Christine, yavuze ko kuba rwiyemezamirimo yarananiwe gutunganya isoko Umujyi wa Kigali wabigizemo uruhare.
Ati “Ntabwo wafata ibyiciro bitandatu ngo ubihe umuntu umwe unamusabe gutanga ibikoresho mu mezi atatu. Ubwabyo ubona ko bitari no kumushobokera. Wari umutwaro uremereye atashoboraga gutura ahubwo ikibabaje ni uko Umujyi wa Kigali watsinzwe nyuma yo gukererwa tukaba tugomba kongeraho n’ayandi, murumva ko twahombye kabiri.”
Rugaza Julian, yavuze ko ibibazo bya Guma mu Rugo no kuba yari afite andi masoko hirya no hino mu gihugu biri mu byatumye akererwa.
Ku kijyanye n’intebe nyinshi zasabwe, yavuze ko ari ikosa bemera ariko ryaje gukosorwa rikimara kugaragara kandi ngo izo ntebe ntizatanzwe.
Ati “Ni byo iri ni ikosa ryabaye ariko natwe tumaze kubibona twahise tuvugurura amasezerano kuko habayemo kwibeshya ndetse izi ntebe ntabwo zatanzwe.” Isoko ryaje kumunanira tuza kurisesa yagiye mu rukiko turatsindwa ariko twahise tujurira ku buryo dutegereje ko tuzongera tukaburana.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yakomeje agira ati “Icyabaye ni umukozi ushinzwe uburezi wakoze igereranya nabi bijya no mu masezerano hanyuma biza kugaragara ivugurura riraba birakosoka ariko ikosa ryari ryabaye ari na ryo Umugenzuzi w’Imari yari yabonye.”
Mutesi Anitha yavuze ko bigaragara ko imitangirwe y’amasoko mu Mujyi wa Kigali irimo ibibazo byinshi ndetse ufite amahirwe ko ba rwiyemezamirimo bawurega atari benshi ukurikije ko habonekamo amakosa menshi arimo no gusesa amasezerano.
Rugaza Julian yavuze ko bemera ko habayeho intege nke mu mitangirwe y’amasoko ariko ko hari ingamba zafashwe kugira ngo atazongera kubaho.
Ati “Turasaba imbabazi ku makosa twakoze kuko natwe nk’urwego rw’ubuyobozi natwe twabonye ko mu mitangirwe y’amasoko harimo intege nke nyuma y’aho tumaze guhuza Umujyi, usa n’aho wabaye munini tumaze guhuza Akarere ka Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, twafashe ingamba ko mu kuvugurura inzego iri shami turiha imbaraga.”
“Ubu ni ishami ririmo inzobere zigera kuri eshanu tukaba tubona ko ayo makosa yagiye agaragara ubutaha bazasanga aya makosa yaragabanutse ku buryo bushimishije.Twasanze dufite intege nke ziteye ubwoba ariko natwe twafashe ingamba.”
Nubwo Umujyi wa Kigali watsinzwe mu nkiko kubera uyu rwiyemezamirimo wawureze nyuma yo gusesa amasezerano hari serivisi yatanze zitishyuwe, Rugaza yavuze ko bajuriye hakaba hategerejwe ko bongera gusubira kuburana.


