Musanze:Insoresore zibumbiye mu itsinda biyise abamozambike bitwaza intwaro gakondo bazengereje abaturage-Barimo gutabaza

Mu gace ka Kinigi , mu karere ka Musanze, abaturage bari gutabaza kubera impamvu z’umutekano mucye, baravuga ko insoresore zibumbiye mu itsinda biyise abamozambike babazengereje babambura ibyabo nyuma yo kubakomeretsa babateye ibyuma.

Radio one ,dukesha iyi nkuru ,ivuga ko, kuri uyu wa mbere yasanze abaturage bari mu gahinda ko gushyingura umwe mu baturage izi nsoresore zakomerekeje ajyanwa kwa muganga ariko biranga aza kwitaba Imana.

Abaturage bavuga ko izi nsoresore, ziba ziri kuzenguruka hose uwo bahuye nawe bamufata bakamwambura, ubu bamaze kuba benshi badukiriye n’imirima yabo bari kurandura Imyaka mu mirima n’inkoki bakazitemera hasi.

Bamwe mu baturage bagiye bigirirwa nabi n’izi nsoresore, harimo n’umuyobozi w’umudugudu bagiye bagaragaza ibikomere bafite babyereka umunyamakuru , hari uwo bambuye telefoni bamutema ahantu hatatu, undi bamushyize umucanga mukanwa bamutwara amafaranga, undi bamukubise inkoni mu gahanga agwa hasi bamutwara amafaranga yari avuye kubikuza kuri Mobile money, hari n’umwarimu wavuze ko bamuteze bamukubita inyundo kukuboko. bamwambura Diporome n’ibyangombwa byose,ubu byamuviriyemo kumugara.

Ramuli Janvier, umuyobozi w’akarere ka Musanze, yavuze ko iki kibazo bakiganiriyeho muri Joke ya mu gitondo, ati:”Turi kumwe n’inzego z’umutekano iki kibazo twakuvuzeho twemeje ko tugiye kubihagurukira vuba aha turaza kubikemura”.

Avuga ko izina ry’abamozambike ,yavuze ko ryigeze kuhaba igihe habaga intambara muri mo Zambike , insoresore zabyiyitaga yari aziko byarangiye kuko n’intaraya ya Mozambike nayo yarangiye.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyaruguru , CIP Alex Ndayisenga yavuze ko iki kibazo batari bakizi ,kuba bakimenye bagiye kubikurikirana.

Abaturage bavuga ko nta gikozwe vuba ngo batabarwe ,baza gutangira kwihorera , kuburyo hari bamwe batangiye kugenda bitwaje imihoro ngo nibahura n’izi nsoresore birwaneho.

Police ivuga ko itari ibizi ariko kuba babimenye bagiye kubikurikirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *