Biryogo:Umukobwa wiga Camp Kigali yabyaye umwana amuta mu bwiherero yaje kwemera ko inda yayitewe n’umuhungu wa Gitifu
Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka iri Hagati ya 17 na 19 wiga mu ishuri rya Camp Kigali, yihekuye nyuma yaho abyaye umwana w’umuhungu amuta mu bwiherero.
Byabaye mu rukerera ry’uyu wa mbere Tariki ya 17/12/2024 ku isaha ya saa kumi za mu gitondo nkuko ababibonye babihamirije HANGA NEWS.
Uyu mukobwa yabanaga n’Ababyeyi be, ahazwi nko mu marangi (Free zone) mu kagali ka Biryogo, umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.
HANGA News, ubwo twahageraga twasanze inzego z’umutekano RIB, Police , Irondo ndetse na DASSO hamwe n’inzego z’ibanze bari mu gikorwa cyo kubomora ubwiherero bashakisha uko bakuramo uyu mwana.
Nyuma yaho akuwemo basanze yapfuye, amakuru yibanze yafashwe nuko uyu mukobwa yabyaye umwana muzima ahita amufata amuzingira mu mufuka awumanukana mu mudugudu wo Kwa Nyiranuma yinjira mu bwiherero bita ubwa kinyarwanda amujugunyamo.
Inzego z’umutekano zimaze kumukuramo zamubajije uwa muteye inda aryumaho, mu gihe RIB irimo gukusanya amakuru yabajije Imyaka basanga mu irangamimerere afite 21 byahise biteza ikibazo kuko nyina umubyara atabyemeye ahamya ko umwana we ari muto afite Imyaka 17.
Bakomeje guterana amagambo nibwo Umukobwa yavuze ko byakozwe n’umuhungu wa Gitifu wamuteye Inda.
Uyu mukobwa yatawe muri yombi, iperereza rirakomeje ubwo twateguraga iyi nkuru yabanje gutwarwa Kwa muganga ari kwitabwaho n’abaganga bo mu bitaro bya Muhima.
Umwe mu barezi mu ishuri rya Camp Kigali, kumpamvu z’umutekano tudatangaje amazina ye, yatubwiye ko, uyu mukobwa yari ikirara yarananiranye yari ageze mu mwaka wa gatandatu, Ati”Yari ameze nk’uwavuye mu ishuri, twagiye tumutumaho ababyeyi be tukabereka imyitwarire mibi y’umwana wabo , gusa wabonega ko ntacyo bibabwiye ibyo twaganiraga ntacyo bahinduraga, nyuma twaje kumva ko bamuteye inda…. nta gitunguranye harimo uburangare bw’ababyeyi be nyeka ko atayikuye mu kigo kuko ho ntibyashoboka”.
Icyaha cyo kwihekura akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 07, hashingiwe ku ngingo y’108 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ubwiherero yamutayemo. Inzego z’umutekano zimukuramo yapfuye.

Ubwiherero yasanze mu mudugudu wo Kwa Nyiranuma, bufunguye amutamo.

