Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashimye Police FC nyuma yo kwitwara neza mu Gikombe cy’Intwari

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Namuhoranye Félix, yahuye n’abatoza ndetse n’abakinnyi b’ikipe ya Police FC, abashimira ku bwitange n’umusaruro mwiza bagaragaje mu mikino y’Irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari.

Muri ubu butumwa yabagejejeho, IGP CG Namuhoranye yavuze ko Police FC iri mu nzira yo kubakwa nk’ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga, ashimangira ko intsinzi igomba gushingira ku myitozo myiza, disipulini no gukina umupira mwiza ushimisha abakunzi bawo.

Yagize ati: “Turimo kubaka ikipe ikomeye ishobora guhangana n’izindi mu Rwanda no hanze yarwo. Ibyo bizagerwaho binyuze mu myitozo myiza, ubwitange no gukina neza mu kibuga.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yanagarutse ku ndangagaciro ubuyobozi bwa Polisi bifuza ko zaranze Police FC, avuga ko ari ikipe igomba kurangwa n’imyitwarire myiza haba mu kibuga no hanze yacyo.

Yongeyeho ko Police FC iri kubakwa igomba kuba ikipe itajya mu manyanga, itemera ruswa n’ibindi byose bidakwiye kandi bidafite umwanya mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, asaba abakinnyi n’abatoza gukomeza kuba icyitegererezo mu mikorere yabo ya buri munsi.

Ubuyobozi bwa Police FC n’abakinnyi bashimiye IGP ku nkunga n’ubufasha bakomeje guhabwa, biyemeza gukomeza gushyira imbaraga mu kazi kabo kugira ngo ikipe ikomeze gutanga umusaruro mwiza no guhesha ishema Polisi y’u Rwanda n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *