Nyarugenge-Biryogo:Hatangijwe ubukangurambaga bwo gutanga mituweli y’umwaka wa 2024/2025

Mu nteko rusange z’abaturage zo Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28/8/2024 hatangirijwemo ubukangurambaga bushishikariza abaturage gutangira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza buzwi ku izina rya Mituweli, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.

Iyi gahunda yateguwe n’umurenge wa Nyarugenge aho , ubu bukangurambaga bwabereye mu kagali ka Biryogo ahazwi nka Free zone ya Biryogo.

 

Murekatete Patricia Gitifu w’umurenge , mu butumwa yagejeje ku baturage , yabanje kubibutsa akamaro ko kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano, abibutsa ko n’ubwo hashyizweho abakozi b’irondo ry’umwuga ariko abaturage bagomba kubafasha mu kuzuza inshingano zabo babagenera insimburamubyizi ku gihe.

Avuga ku birebana n’imihigo ndetse n’ibikorwa by’iterambere, yibukije abaturage ko bagomba gufata iya mbere bagashyira mu bikorwa ibyo bafitiye ubushobozi, bakagira udukayi tw’imihigo y’ingo, bagashyira abana bose mu ishuli, bakubaka uturima tw’igikoni, bakubaka rondoreza, bakishyura mituweli, … hanyuma leta ikabunganira mu bindi bikorwa bisaba ingengo y’imari nyinshi birimo imihanda, kubaka imiyoboro y’amazi meza, kubaka amashuli, n’ibindi.

Nkibisanzwe , Abaturage bari bitabiriye inteko buri wese yafataga ijambo akavuga umubare w’abaturage azishyurira Mituweli, hari abikorera, abacuruzi, abayobozi b’amadini, abashinzwe uburezi n’inzego z’umutekano.

Aba Bose bashimiwe uruhare bagize umwaka ushize aho bamurikiwe ibyakonzwe umwaka ushije hatanzwe Miliyoni 14 nk’umusanzu wavuye mu bafatanyabikorwa bagera kuri 51.

N’igikorwa cyahurijwe hamwe no kugaburira abana indyo yuzuye no kwambika ababyerondo imyambaro mishya ari Nako bahabwa ibikoresho bifashisha bacunga umukekano.

CIP Vincent Kagabo , Command wa Polisi muri Nyarugenge yashimiye abaturage ubufatanye bagaragaza bwo kwicungira umutekano, Ati:”Hano ndi mushya, ariko mu kazi ntabwo ndimushya, gusa ubufatanye bwanyu na Polisi burakenewe cyane Kandi turi tayari gusa muduha amakuru tuzabageraho byihuse,icyo mbasaba nuko mukora imirimo yanyu mutekanye Polisi n’izindi nzego dukorana turi mu kazi kacu ko kubacungira umutekano neza 100%”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *