U Rwanda rwoherereje Mozambique inkunga ya toni 20 z’ibiribwa n’imiti
Guverinoma y’u Rwanda yohereje mu gihugu cya Mozambique inkunga igizwe na toni 20 z’ibiribwa n’imiti, mu rwego rwo gufasha abaturage b’iki gihugu bagizweho ingaruka n’imyuzure iherutse kucyibasira.

Iyi nkunga igamije gufasha imiryango yahuye n’ibibazo bikomeye birimo kubura ibiribwa n’ubuvuzi, nyuma y’uko imyuzure yasize benshi badafite aho kuba n’ibikoresho by’ibanze by’ubuzima.
Inzego z’igihugu zemeje ko iyi nkunga ari igice cya gahunda yo gufasha Mozambique muri ibi bihe bigoye, aho biteganyijwe ko mu minsi ya vuba u Rwanda ruzongera kohereza indi nkunga nk’iyi, mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage bahuye n’ingaruka z’ibi biza.

Ubufasha u Rwanda rukomeje gutanga bugaragaza umubano mwiza n’ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’ubushake bw’u Rwanda bwo kugira uruhare mu gufasha ibihugu byugarijwe n’ibiza n’ibibazo by’ubutabazi.

