Nyarugenge:DDEA Uwamahoro yitabiriye Inteko y’Abaturage yabereye mu Muhima hatangizwa ubukangurambaga bwo gushyira Umuturage ku Isonga
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije, (DDEA) w’akarere ka Nyarugenge, Madamu Uwamahoro Genevieve, yitabiriye Inteko y’Abaturage yabereye mu Murenge wa Muhima, aho abaturage basobanuriwe imikorere y’urubuga rwashyizweho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Rwanda Local Government) rwiswe “Mbaza”, rugamije gufasha abaturage kugeza ibibazo byabo ku buyobozi no gutanga amakuru mu buryo bworoshye, bidasabye kujya ku biro by’inzego zitandukanye.

Abitabiriye iyi nteko bagaragarijwe ko urubuga Mbaza ari igikoresho cy’ikoranabuhanga cyegereje ubuyobozi abaturage, kibafasha gutanga ibibazo, ibitekerezo n’amakuru ku bibazo bibugarije, bikabafasha gukurikiranirwa hafi n’inzego zibishinzwe.

Muri iyo nteko kandi, Umurenge wa Muhima watangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe “Umuturage abanze mu Iterambere rya Muhima”, bugamije kurushaho kwegera abaturage no gushyira imbere ibitekerezo byabo mu miyoborere n’iterambere ry’Umurenge.

Binyuze muri ubu bukangurambaga, abakozi b’Umurenge wa Muhima bazajya bazenguruka umudugudu ku wundi bagamije kumva ibibazo by’abaturage, kubafasha kubishakira ibisubizo ku gihe, no kwemeza ko nta muturage usigara inyuma mu rugendo rw’iterambere.

Ubuyobozi bw’Umurenge burangajwe imbere n’umunyamahanga nshingwabikorwa Madamu Mukandori Grace bwagaragaje ko iyi gahunda igamije gushimangira imiyoborere myiza ishingiye ku muturage, no gushyira mu bikorwa ihame rya “Umuturage ku Isonga” mu bikorwa byose bigamije iterambere rya Muhima.


Abaturage bitabiriye ari benshi.

