Kamonyi -Runda: Bahangayikishijwe n’umuhungu wa Kayumba witwa Ignance witwaza ko akomeye agahagarika iterambere ry’abaturage

Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Kabagesera, Umudugudu wa Muhambara, baratabaza inzego zibishinzwe ngo zibafashe gukemura ikibazo cy’umuhanda rusange umaze igihe udakorwa neza, bitewe n’uko hari umuturage witambitse imirimo yo kuwutunganya ubu ibikorwa bikaba byarahagaze.


Iki kibazo cyagarutsweho n’Injeniyeri Germain Harerimana, ushinzwe gutunganya Site ya Muhambara, wavuze ko hari umugabo witwa Ignace, umuhungu wa Kayumba (watabarutse), witambitse imashini yari iri mu kazi ko gutunganya uwo muhanda.

Ati: “Twabonye Ignace azana imodoka ayitambika mu muhanda agamije kubuza imashini gukomeza akazi. Icyo twakoze twaramuretse tubiharira ubuyobozi kugira ngo bubikurikirane.”

Yakomeje avuga ko ubutaka uwo muhanda unyuramo bwamaze kuva ku ifishi z’abaturage, bukaba buri mu nyungu rusange, bityo ko hakenewe imikoranire n’ubwumvikane hagati y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi, ubu Ignance witwa nk’umunyabubasha ukomeye akaganirizwa kubera ko nta mpamvu nimwe ashingiraho ahagarika inyungu z’abaturage.

Umuturage witwa Jean De Dieu Nsabimana na we yagaragaje impungenge z’abaturage, avuga ko icyo gikorwa cyabaye mu gihe bari mu muganda rusange.

Ati: “Twese twatunguwe no kubona Ignance azana imodoka ayitambika imashini ihagarika imirimo twarimo dukora. Ibi biraduhangayikishije cyane kuko bidindiza iterambere ryacu. Turasaba ubuyobozi kudufasha kuko umuntu umwe atakwigira ikigomeke agasubiza inyuma iterambere rusange.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bwana Jean Pierre Egide Ndayisaba, yabwiye HANGA NEWS ko atari yabimenyeshejwe ku mugaragaro, ariko ko mu gihe ikibazo cyamenyeshejwe inzego zibishinzwe, cyakurikiranwa hakurikijwe amategeko.


Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, HANGA NEWS yamubajije iby’iki kibazo ariko ntiyagira icyo agitangazaho; igihe azaba yagize icyo abivugaho, amakuru azashyirwa mu nkuru itaha.

Hari amakuru avuga ko uyu muturage akekwaho kwitambika iterambere ry’abaturage yitwaje ko akomeye, aho bivugwa ko hari n’abandi bavugwaho kugira aho bahurira n’iki kibazo bakomeye, bigatuma ibikorwa remezo bidindira.

 

HANGA NEWS yagerageje kuvugana na Ignance ngo atange uruhande rwe, ariko ntibyakunze. Igihe azaboneka akagira icyo atangaza, amakuru ye azatangazwa mu nkuru itaha.

Imirimo yo gutunganya uyu muhanda yarahagaze kubera Ignance.

Aha niho umuhanda wageze imirimo yo kuwutunganya irahagarara , Igance atambima Imodoka mu muhanda. Barasaba ubufasha ngo iterambere ryabo nti ridindire, ugera hano Kwa Ignance umuhanda ugafungana. Imodoka ntabwo zishobora kuhabisikanira. Dore ko hepfo hari n’ikigo cy’amashuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *