Kamonyi:Amatsinda bigiyemo gutegura indyo yuzuye yatumye bamenya akamaro ko kugaburira umwana igi rimwe ku munsi

Bamwe mu baturage mu karere ka Kamonyi, cyane abo mu murenge wa Runda, bibumbiye mu matsinda atandukanye mu rwego rwo Kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bakora igikoni cy’umudugudu Aho bavuga ko bigiyemo byinshi bijyanye no guteka no gutegura Indyo yuzuye, ibi ngo byanabafashije kumenya akamaro ko gugaburira umwana byibuze igi rimwe ku munsi.

Solange Uwihirwe , n’umubyeyi ufite abana batatu, HANGA News uyu wa 31/3/2023 twamusanze ku kigo nderabuzima cya Gihara yaje kuvuza umwana we mukuru yabwiye HANGA NEWS ko aba mu Tsinda ry’abagore ba Ruyenzi Aho bafite igikoni cy’umudugudu buri munsi bahura n’abajyanama b’ubuzima bakabigisha uko bategura Indyo yuzuye cyane abana bato mu rwego rwo Kurwanya imirire mibi n’igwingira, ati:”‘Guhurira hamwe nk’itsinda byaradufashije cyane , hari byinshi twize tutari dufitiye ubumenyi byanatumaga abana bacu bakura nabi, ubu twarasobanukuwe ko buri munsi umwana ku ifunguro rye hagomba kujyaho igi rimwe, Kandi ko ari nagombwa buri munsi kuko ryuzuye intungamubiri zose aba akeneye”.

Dative Kantarama , umukozi ushinzwe imirire ku kigo nderabuzima cya Gihara, yabwiye HANGA NEWS ko habarurwa abana 74 mu murenge wose bagaragayeho imirire mibi , ariko bifashishije Amatsinda hakozwe igikoni cy’umudugudu cyafashije ubuyobozi gukurikirana aba bana, ati:”Twabaruye abana 74 bafite ikibazo cy’imirire , ubu twaremyemo Amatsinda aho buri Tsinda rifite igikoni cy’umudugudu, tubigisha uko bategura Indyo yuzuye kubera tuba turi no kugaburira abana bose yavuye mu mirire mibi turi ku rugamba rundi kugirango batazasubira inyuma”.

Uyu muyobozi HANGA NEWS, twamubajije kuri gahunda y’igi rimwe buri munsi kuri buri mwana uko ikorwa , cyane dukomoje kubushakatsi bwagaragajwe n’impuguke za UNICEF mu mirere berekana ko igi rimwe ku munsi rishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no gufasha abana bafite ibibazo by’imirire gukura neza. Igi ryaba ritogosheje cyangwa ritetse umureti, yose agira akamaro ko gufasha umwana gukura.

Agira , ati:”Nibyo Koko? tuzi akamaro ku igi cyane iyo rigaburiwe umwana buri munsi, ariko imbogamizi n’ubushobozi hari aho usanga umuryango ufite abana 4 kandi bato, cyane ino mucyaro usanga urugo rurimo abakobwa 4 barabyariye iwabo , urumva bisaba ko bagira inkoko byibuze 4, Kandi ntibishoboka kubera imiterere y’inzu babamo ntabwo babana n’amatungo mu nzu ntibyewe”.

Igi rimwe ku munsi ku mwana uri hagati y’amezi 6 n’9 mu gihe kingana n’amezi 6 bishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no kumurinda kugwingira nkuko ubushakashatsi bubyerekana.

Kudakura neza k’umwana cyagwa kugwingira (stunting) bishobora kuba mu myaka 2 ya mbere y’ubuzima bwe; birangwa n’uko umwana aba ari muto cyane ugereranyije n’imyaka ye, akenshi iyo bibaye ntibishobora guhindurwa.

Mu bintu bitandukanye bishobora gutuma umwana adakura neza, ku mwanya wa mbere haza imirere mibi cyagwa kutarya na rimwe, hakurikira indwara z’abana ndetse na infections zitandukanye, zishobora kubangamira imikurire ye.

Nkuko byerekanwa na OMS/WHO, muri African umwana 1 mu bana 4 mu bari munsi y’imyaka 5 bafite ikibazo cyo kugwingira; kuba bato ugereranyije n’imyaka yabo. Bikunze kwibasira cyane cyane abana bo muri afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara na aziya.

Ubushakashatsi  ku buzima n’imibereho y’abaturage DHS bwa 2019/2020 mu Rwanda, bwagaragaje  ikibazo cy’imirire mibi n’igwigira riri kuri 33% bivuye kuri 38% muri 2015.

Intara y’Amajyaruguru ifite 41% by’abana bagwingiye, Iburengerazuba bakagira 40% by’abo bana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye, Amajyepfo bafite 33% na ho Umujyi wa Kigali wo ufite 21% by’abo bana.

Ni muri urwego ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa hateguwe ubukangurambaga bw’ “Igi rimwe kuri buri mwana buri munsi” bukazagendana no koroza abaturage inkoko kugira ngo iryo gi riboneke nk’uko byagarutsweho na Macyara Faustin impuguke mu mirire akaba ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA).

Yavuze ko koroza abaturage bizahera mu turere 10 tugaragaramo imibare iri hejuru y’igwingira.

Samson Desie Melesse   umukozi wa UNICEF ushinzwe ibijyanye no guteza imbere  imirire, na we yashimangiye ko igi rifite intungamubiri (Poroteyine/ protein) zose zishoboka akaba ari yo mpamvu ari ryo batangiye gukoresha mu guhangana n’iki kibazo gikomeye cy’igwingira mu bana.

Asaba abantu by’umwihariko ababyeyi guhindura imyumvire bafite ku magi; aho usanga bamwe bavuga ko umwana uriye igi buri munsi bimugiraho ingaruka, abumva ko ritagenewe abana, ari iry’abantu bakize n’ibindi.

Ubwo umunyamakuru wa HANGA NEWS yari mu kigo nderabuzima cya Gihara , ari kumwe n’umukozi ushinzwe imirire.

Bamwe mu babyeyi bavuganye na HANGA NEWS.

HANGA NEWS twasuye amwe mu marerero (ECD).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *