Rulindo:Gucukura imicanga n’amabuye mu mugezi wa Mulindi byateje inkangu n’imyuzure, abaturage bashinja ubuyobozi uburangare na Ruswa
Abaturage bo mu mirenge ya Masoro na Murambi mu Karere ka Rulindo, baravuga ko umugezi wa Mulindi uri kwangirika ku rwego ruhangayikishije, bitewe n’ibikorwa byo gucukura imicanga n’amabuye bikorerwa muri uwo mugezi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bavuga ko ibi bikorwa byateje inkangu, imyuzure ndetse bikanangiza ibikorwa remezo n’imitungo y’abaturage.
Mu kiganiro bahaye HANGA NEWS uyu wa 4/2/2026, abaturage bagaragaje ko inkengero z’uyu mugezi zacukuwe ku kigero gikabije, ku buryo hari aho umugezi wagutse cyane, amazi akagenda yihuta iyo imvura iguye, bigatuma atwara ubutaka n’ibihingwa, ndetse n’iteme bifashishaga n’abaturage mu ngendo za buri munsi rwatwawe n’umugezi rwavuyeho abaturage babuze aho baca , birwanyeho bishakira Indi nzira mu mazi.

Umwe mu baturage yagize ati: “Uyu mugezi warahindutse nk’ikirombe. Buri munsi hacukurwa imicanga n’amabuye, nta kugenzura bihari. Iyo imvura iguye, amazi aruzura agasenyera abantu, bigatuma dutinya ko hari n’ubuzima bushobora kuhahatikirira.”
Abaturage bashinja ubuyobozi bw’inzego z’ibanze uburangare, ndetse bamwe bakavuga ko hari n’ibibazo bya ruswa, bavuga ko hari abacukura babikora ku manywa y’ihangu nubwo baba badafite ibyangombwa bisabwa n’amategeko.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, umwe mu bayobozi b’Umurenge wa Masoro, bwana Theodore Rutazigwa yabwiye HANGA NEWS ko hari abacukura bafite ibyemezo n’impushya, ariko yemera ko hakenewe igenzura rihoraho kugira ngo harebwe niba ibikorwa byose bikorerwa mu murongo w’amategeko no mu buryo butangiza ibidukikije.

Ati:’Harakorwa isuzumwa bifatirwe ingamba”.
Iki kibazo kirushaho gutera impungenge kuko umugezi wa Mulindi ufite akamaro kanini ku baturage, haba ku kuhira imyaka, ku matungo ndetse no ku mibereho rusange.

Abaturage basaba ko inzego bireba zirimo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, REMA na Polisi zakora igenzura ryimbitse, zigahagarika ibikorwa byose bitemewe bigikorerwa muri uwo mugezi.
Amategeko y’u Rwanda arengera ibidukikije ateganya ko gucukura imicanga n’amabuye mu migezi, ibiyaga n’ahandi hantu harinzwe, bikorwa gusa ku muntu ufite uruhushya rutangwa n’inzego zibifitiye ububasha, kandi bikorwa hubahirizwa amabwiriza yihariye arengera amazi n’ibidukikije.
Itegeko rigenga kurengera ibidukikije ribuza ibikorwa byose byangiza imigezi n’inkengero zayo, mu gihe irigenga ubucukuzi n’ubwubatsi riteganya ibihano birimo amande y’amafaranga n’igifungo ku muntu wese ukora ubucukuzi butemewe cyangwa bukangiza ibidukikije.

Abaturage bishakiye inzira mu mazi, Moto zica mu mazi bigoranye.
Iyo bigaragaye ko ibikorwa by’ubucukuzi byateje ibiza nk’inkangu n’imyuzure cyangwa byangije imitungo n’ubuzima bw’abantu, amategeko ateganya ko uwabikoze ahanishwa ibihano bikomeye, birimo no gusabwa gusana no gusubiza ahangijwe mu mwimerere wahozeho.

Iki nicyo kiraro abaturage bacagaho kubera kugicukuraho amabuye n’imicanga amazi yaragisenye.
Abaturage basabwa gukomeza gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe babonye ibikorwa bitemewe, mu gihe ubuyobozi busabwa gufata ingamba zifatika, zirimo guhagarika ubucukuzi butemewe, gusana inkengero zangiritse no gushyiraho gahunda zo kurwanya isuri n’inkangu.
Ikibazo cy’umugezi wa Mulindi ni isomo rikomeye ku kamaro ko kubungabunga ibidukikije no kubahiriza amategeko.

Abaturage barimo gutabaza nyakubahwa Perezida Paul Kagame kubera babuze aho banyura.
Kutabyitaho hakiri kare bishobora guteza ibiza bikomeye n’ingaruka zirambye ku baturage n’iterambere ry’Akarere ka Rulindo. Abaturage barasaba ko iki kibazo gihabwa uburemere gikwiye, mbere y’uko ingaruka zacyo ziba ndende kurushaho.
Inzego zitandukanye z’akarere ka Rulindo zemereye HANGA NEWS ko bagiye gukurikirana iki kibazo.

