Musanze – Cyuve: Umubyeyi yatawe muri yombi akekwaho gutwikisha umwana we Ipasi
Mu murenge wa Cyuve, akagari ka Kabeza, umudugudu wa Karunyura, mu karere ka Musanze, Tariki ya 03 Gashyantare 2026, saa 22:20 habereye urugomo rukozwe n’umubyeyi.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano bwataye muri yombi umugore witwa IZABAYO Shadia, w’imyaka 30, ukekwaho gukorera urugomo umwana we w’imyaka 11, amutwitse akoresheje ipasi.
Ibi byamenyekanye nyuma y’uko ubuyobozi bw’ishuri NOTRE DAME DE FATIMA butabaje inzego zibishinzwe, bubamenyesha ko umunyeshuri wabo tutavuze imyirondoro kubera impamvu z’umutekano we, mwene NEZA Rachid w’imyaka 36 na IZABAYO Shadia, yari yagiriye ibikomere bikomeye bitewe n’ikorwa ry’urugomo yakorewe.
Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze agera HANGA NEWS avuga ko ku wa 02/02/2026, uwo mwana yagiye ku ishuri atazi ko hari congé, maze agaruka mu rugo saa 15:00. Agezeyo, nyina yamuhaniye icyo gikorwa amuhana igihano cyo kumutwikisha ipasi.
Bivugwa kandi ko nyina w’umwana atakibana na se, ahubwo abana n’uwitwa RWAMUGENZA Twagirayezu Evariste, w’imyaka 41, ari na we wafashije mu gukurikirana umwana nyuma y’icyo gikorwa.
Ukekwa yahise afatwa, ashyikirizwa Police Station ya Muhoza kugira ngo akorweho iperereza. Naho umwana yajyanywe kwitabwaho n’abaganga ku ivuriro Mère du Verbal Clinic, aho akomeje gukurikiranwa n’abaganga.
Se w’umwana, NEZA Rachid, ateganya gutanga ikirego cye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu minsi iri imbere.
Inzego z’umutekano n’abayobozi baributsa ababyeyi n’abarezi ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abana ari icyaha gihanwa n’amategeko, basaba ko ibihano byahabwa abana byahuzwa n’uburenganzira bwabo n’uburere butangiza ubuzima bwabo.

