Kanombe:RCS yoroje abaturage mu rwego rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bato

Mu murenge wa Kanombe, akarere ka Kicukiro, hizihijwe umunsi w’umuganura, n’umuhango waranzwe n’ubusabane aho baganuraga amafunguro yabimwe mu bihigwa biyejereje, harimo Ibigori, Umutsima w’amasaka, Imyumbati , n’ibindi birimo guha Amata abana bato.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrisaa yashimiye abaturage bitabiriye ubirori by’umuganura, agaragaza ko uyu munsi ari umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, asaba abakuze n’abato bitabiriye ko bakwiye gusigasira amateka yawo ,Ati:”By’umwihariko ndashimira abaturage bacu, kuba twicaye hano mu birori dusangira amateka twiyibutsa ibyaranze u Rwanda ,rwo hambere niby’agaciro, rero twe turi hano twihereho dufata iya mbere dusigasire umuco wacu”.

Gitifu , Idrisaa yabwiye HANGA News,ko uyu munsi wabaye uwa mahirwe ku baturage ba Kanombe, ati:”Uyu munsi wabaye uw’umugisha, urwego rushinzwe igorora (RCS), baduhaye Inka y’imbyeyi igiye kudufasha kurandura Burundu igwingira n’imirire mibi mu bana bato”.

Yakomeje avuga ko , muri Kanombe hari gahunda ya Turere u Rwanda, agaragaza ko iy’Inka RCS yatanze yahawe umwe mu babyeyi usanzwe yita ku bana bagaragaje imirire mibi ,ati:”Tuyishyikirije umuyobozi wa CNF ,afite abana yitaho bagaragaje imirire mibi, nawe azayifata neza kugirango yiture abandi ,nuko bizakomeza bose amata agomba kubageraho”.

CP Bosco Kabanda, wari uhagarariye RCS yabwiye HANGA NEWS ko ,baje koroza abaturage ba kanombe mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda ya Perezida Kagame ya Girinka, ati:”Turi hano Kanombe , kubera ariho dufite ibiro bikuru, uyu munsi twahisemo koroza abaturage kugirango dukomeze gushyigikira Girinka, no gufasha abaturage kwiteza imbere , cyane tugomba gufatanya n’ubuyobozi kurandura ikibazo cy’igwingira ry’abana bacu b’u Rwanda ”.

Umuhango wasojwe , no kuguza abana bato , aho bahawe amata , ibiryo , n’ibindi bitandukanye mu rwego rwo gukomeza kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato.

Uhagarariye RCS ashyikiriza umuyobozi wa CNF urupapuro ruriho umwirondoro w’inka yaboroje.

Ubwo yamwerekaga Inka RCS yaboroje.

Gitifu , Idrisaa ashimira abaturage ndetse na RCS yoroje abaturage.

Police urimo kuganuza abana amata.

CP Bosco Kabanda arimo guha umwana amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Gitifu arimo kuganuza umwana amata.

Baganuye muri bimwe mu bihigwa biyejereje.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuganura mu murenge wa Kanombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *