Umurenge wa Kigali: Bishimiye ko umunsi w’umuganura warangiye FPR-INKOTANYI yungutse abanyamuryango bashya 92
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kigali , akarere ka Nyarugenge, biyemeje gukomeza kuba ‘Bandebereho’ mu muhango wo kwakira indahiro z’abanyamuryango bashya 92.
Uyu muhango wahuriranye no kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura , aho wabereye mu Kigo cy’amashuri cya Karama ahitwa Norvege. Ni nyuma y’umukino w’amaguru warangiye umurenge wa Kigali wegukanye igikombe batsinze ikipe y’ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ikorera muri uyu murenge yitwa Gamico Ltd, yaho yatsinzwe ibitego 4-1.
Ntirushwa Christopher, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali mu ijambo ry’ikaze yagaragaje ko umurenge wa Kigali urimo gutera imbere mu buryo bushimishije ugereranyije no mu myaka ishize.
kimwe n’ahandi henshi muri Kigali, ku isonga hakaba hari kwitabwa ku bijyanye no gutunganya imihanda no kuhegereza ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi, Aha Gitifu yagize ati:”Ibi byose tubigezeho kubera imiyoborere myiza, dukesha umutoza w’ikirenga Nyakubahwa Chairman, Paul Kagame”.
Ukuriye urubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyarurenge, bwana Iraguha Jackson , yabwiye abarahiye ko ubu bafite agaciro kamwe n’abanyamuryango bari basanzwe. ati “ Nta munyamuryango mushya, mwese murangana, buri wese yatumwa aho ariho hose , mugamba kuba bandebereho muri byose Kandi muharanire kubahiriza ishingano mwarahiroye”.
Komiseri w’imiyoborere myiza mu muryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, nyuma wo kwakira indahiro zabo yavuze ko mu byo yishimira harimo kuba urubyiruko rwaritabiriye kuza mu muryango FPR Inkotanyi, abizeza ubufatanye muri byose. Ati:”Nta gusigana mu kubaka u Rwanda twifuza, mube nkore neza bandebereho”.

Ubwo barimo kurahira bishimye ko bateye intambwe idasubira inyuma.

Hari abayobozi batandukanye.

Aha niho umuhango wabereye.

Byari ibyishimo bashyikirizwa igikombe.

Ibi nibyo bikombe bahaye amakipe yatsinze, harimo n’abagore.

Gitifu ashimira abagore begukanye ibihembo.

Hari n’inzego z’umutekano ( Ibumuso Rtd Cpt Kanamugire ) Sector cammand.

Umukino warangiye ikipe y’umurenge itsinze Gamico ibitego 4-1.

Byari ibyishimo gusa.

