Nyarugenge:Hakozwe urugendo muri Karitsiye Matewusi na Komerisiyari rugamijwe gukangurira abantu kwita ku Isuku n’umutekano
Umurenge wa Nyarugenge, wakoze urugendo muri Karitsiye z’ubucuruzi rwagati mu mujyi wa Kigali.
N’urugendo rwakozwe , muri Karitsiye ya Komerisiyari na Matewusi, uyu wa 13/1/2022 aho rwitabiriwe n’inzego zitandukanye ,harimo Dasso, abanyerondo, inzego z’ibanze , n’abaturage muri rusange.
Murekatete Patricia , umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge wabwiye HANGA News ko ibikorwa by’ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano no kurwanya igwingira ry’abana birimbanyije , yavuze ko uyu munsi bakomereje muri Karitsiye z’ubucuruzi abo bibanda cyane gukangurira abantu kugira isuku aho bakorera.
Ati:”Ubu tugiye kuzenguruka imbere yacu hari micro phone , ubutumwa turimo guha abantu nuko aho bakorera hashyirwa Puberi kugirango imyanda bagize bayishyiremo, ikindi n’abagana umujyi wacu birinde kujugunya uducupa tw’amazi aho babonye turebeka ko hose ku mihanda hari za Puberi zabugenewe”.
Gitifu yakomeje avuga ko hari n’ibindi bikorwa barimo gukora byo gukangurira ababyeyi kugaburira abana indyo yuzuye, ati:”Dufatanyije n’urubyiruko twubatse uturima tw’igikoni hose mu midugudu, twahaye abana indyo yuzuye twereka ababyeyi uko bazajya bayitegurira abana , uyu munsi turi buze kugaburira abana bo muri ECD ya Rwampala”.
Ubu bukangurambaga buzakomeza , kuko imihanda yose bagomba kuyishyiraho ibyapa biriho ubutumwa , nkuko aho banyuze mu mujyi bagiye bagasiga udupapuro turuho ubutumwa bukomeza kwibutsa abantu ibikuye muri ubu bukangurambaga.

Urugendo rwatangiriye imbere y’umurenge.

Aho banyuze hose bagendaga batoragura uducupa tunyanyagiye mu muhanda.

Bari barangajwe imbere n’inzego z’umutekano (Dasso).

Karitsiye zose z’ubucuruzi bazengurutse.

Ubukangurambaga bwatangijwe na Gitifu Patricia.

Bishimiye ko ubutumwa batanze bwageze hose.

Abana bagaburiwe indyo yuzuye.

Byakozwe mu rwego rwo Kurwanya ingwingira.

