Perezida Kagame yakiriye umuyobozi washinze ikipe y’amagare ”Israel Premier Tech” ikinamo Chris Froome

Kuri uyu wa Kane , Tariki ya 23/2/2023 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro na Sylvan Adams uyu akaba ariwe washinze ikipe y’amagare ya Israel Premier Tech, imwe mu makipe kuri ubu arimo guhatana mu mukino w’amagare urimo kubera mu Rwanda.

Uyu muyobozi kandi akaba yanaganiriye n’Umukuru w’Igihugu ku mishinga itandukanye ijyanye no guteza imbere umukino wo gutwara igare ndetse na guteza imbere ubukerarugendo mu rwego rw’imikino.

Nimugihe kandi mu Rwanda hakomeje isiganwa rya Tour du Rwanda ryanitabiriwe n’Igihanganga mu mukino w’Amagare Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye zose akaba anakiniri ikipe ya Israel Premier Tech yitabiriye iri rushanwa.

Kuri ubu hamaze gukinwa uduce dutanu aho kugeza ubu Lecerf William Junior ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo yo mu Bubiligi niwe wambaye umwenda w’umuhondo uranga uyoboye isiganwa mugihe Chris Froome we aza ku mwanya wa 21.

Amafoto:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *