Hamuritswe igitabo gikubiyemo Ubuhamya bw’umubyeyi wa Hagenimana wakorewe ihohoterwa ndengakamere n’Interahamwe mucyahoze ari Cyangugu
Taliki ya 7/6/2024 ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi,hamuritswe igitabo gikubiyemo ubuhamya bw’umubyeyi wa HAGENIMANA ANTOINE wakorewe ihohoterwa ndengakamere n’Interahamwe,mucyahoze ari Cyangugu ubu hakaba ari mu Karere ka Rusizi.
Ni igitabo kigaruka ku mateka ya Jenoside, aho avuga uburyo interahamwe zakoreye ubugome ndengakamere umubyeyi we ariwe Mama we umubyara,n’ubwo umwanditsi yanditse avuga ku mubyeyi we wahuye n’akaga gakomeye aho avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’interahamwe zikamutera uburwayi bwaje budakira bwaje no kumuhitana.

Avuga ko igitekerezo cyo kwandika icyo gitabo cyaturutse ku nkuru y’ibyo interahamwe zakoreye Mama we, avuga ko inkuru ye yayibariwe uko yakabaye n’undi mubyeyi witwa Mukakoroni Colette wabanye na Mama we byahafi, akomeza avuga ko nubwo bitari byoroshye imbaraga yakuye mu kazi yakoraga ko kuganiriza no guhumuriza ababyeyi bafite ibikomere nk’uby’umubyeyi we bikomoka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe n’interahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abantu mu nzego zitandukanye harimo n’abanditsi b’ibitabo , Hon.Senateri Antoine Mugesera, aho yafashe ijambo ashimira HAGENIMANA ANTOINE wabashije kwandika igitabo byongeye avuga akaga umubyiyi we yahuye nako k’ihohoterwa, yakomeje avuga ko Antoine hari ijambo ry’ubuhanga yakoresheje rishya abanditsi batajyaga bakoresha ariryo Resilience.
Umuyobozi muri Minubumwe wari witabiriye uyu muhango, Dr. Theoneste Rutayisire yashimiye umwanditsi Antoine umuhate yagize wo kwandika igitabo nk’iki kumateka akubiyemo ubuhamya bugaragaza ihohoterwa rishingiye ku gitsina interahamwe zakorewe ababyeyi mu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yasoje ijambo rya, asaba ko n’abandi banditsi batinyuka bakandika ibitabo bikubiyemo ubuhamya ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko ari amateka y’abanyarwanda adashobora kuzasibangana.

Bamwe mubitabiriye imurika ry’icyo gitabo basabye ko cyazanashyirwa mu rurimi rw’ikinyarwanda.
Antoine yabwiye HANGA NEWS, ko igiciro k’icyo gitabo ari amafaranga ibihumbi 15,000 y’u Rwanda.

