Visi Perezida wa Malawi yaba yaguye mu mpanuka y’indege?
Mu gihe hatarashira ukwezi impanuka y’indege ihitanye uwari Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi kubera ikirere kibi, muri Malawi naho Visi Perezida, Dr Saulos Klaus Chilima, ntabwo araboneka kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024.
Icyizere cy’ubuzima bwa Dr Chilima cyamaze kuyoyoka, kuko indege yari arimo yahagurutse i Lilongwe mu murwa Mukuru wa Malawi saa tatu n’iminota 17(9:17) yerekeza mu gace k’amajyaruguru y’icyo gihugu kitwa Mzuzu, aho yari iteganyijwe kugera saa ine n’iminota ibiri(10:02).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Malawi byatangaje ko Visi Perezida, Dr Saulos Klaus Chilima, yari kumwe n’abandi bantu 9, bakaba bahanukiye mu ishyamba rya Chikangawa bitewe n’ikirere kitari kimeze neza.
Itangazo ry’Ibiro bya Perezida wa Malawi rigira riti “Uburyo bwose bwakoreshejwe n’abashinzwe iby’indege, ntacyo bwabashije kugeraho nyuma y’uko ikoranabuhanga rya RADAR ryari ritakirimo kubona iyo ndege.”
Umugaba Mukuru w’Igisirikare cya Malawi, Gen Valentino Phiri, yahise abimenyesha Perezida w’icyo Gihugu, Dr Lazarus McCarthy Chakwera, wari ugiye gukorera urugendo mu birwa bya Bahamas muri Amerika, na we ahita ahagarika urwo rugendo.
Perezida Chakwera yahise ategeka inzego zishinzwe intara n’izo ku rwego rw’Igihugu, gufatanya gushakisha indege yarimo Visi Perezida. Ibiro bya Perezida wa Malawi bikavuga ko nihagira andi makuru mashya aboneka, aza gutangazwa.
Impanuka iheruka y’indege bivugwa ko yatewe n’ikirere kibi, ni iyahitanye uwari Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, ku itariki 19 Gicurasi 2024.

