Karongi: Ubuyobozi buvuga ko amakuru yatanzwe n’umukobwa wagaragaye mu itangazamakuru atari yo, ariko hakibazwa ukuri kwayo

Nyuma y’uko mu minsi ishize umukobwa witwa Irasubiza Marie Jeanne, agaragaye mu itangazamakuru atabaza avuga ko amaranye iminsi ine mu nzu umurambo wa nyina, abuze uko awushyingura kubera ubushobozi buke, ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko ayo makuru atari yo uko yatangajwe, buvuga ko ababyeyi b’uyu mukobwa bakiriho kandi bari mu rugo rwabo.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerard yagiranye na HANGA NEWS, uyu wa 4/1/2025 yavuze ko nyuma yo gukurikirana ayo makuru, basanze se na nyina b’uyu mukobwa bari bazima, kandi batuye mu Murenge wa Mutuntu, mu gihe uyu mukobwa bivugwa ko ari mu Karere ka Rubavu.

Yagize ati:

Twakurikiranye dusanga amakuru uriya mukobwa avuga abeshya. Se na nyina barahari, bari mu rugo rwabo mu Murenge wa Mutuntu, naho we yibereye mu Karere ka Rubavu.”

Aya magambo y’ubuyobozi aje atandukanye cyane n’ibyavuzwe n’uyu mukobwa mu nkuru zanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye, aho yagaragaraga avuga ko nyina yapfuye, tariki ya 31/12/2025 ko umurambo we umaze iminsi mu nzu, kandi ko nta bushobozi afite bwo kumushyingura, n’ubuyobozi bw’ibanze ntacyo bwamumariye , ibintu byari byarakomye imitima ya benshi.

Aho uyu munsi yabyutse nabwo atangaza ko , umuyobozi w’Umudugudu w’Uwabashi yazanye n’abantu bataramenyekana batwara umurambo wa nyina bajya kuwushyingura aho atazi. Ngo byaje no kumugiraho ingaruka kubera arimo guhamagara itangazamakuru.

Icyakora, n’ubwo ubuyobozi buvuga ko ayo makuru atari yo, haracyari urujijo ku cyaba cyaratumye uyu mukobwa atanga inkuru nk’iyo, ndetse n’icyaba kiri inyuma y’izo mvuga zivuguruzanya zikomeye hagati y’ibivugwa n’impande zombi.

Bamwe mu bakurikiranye iyi dosiye bibaza niba hari ikibazo cyimibanire mu muryango, ihungabana, cyangwa se ubundi burangare mu igenzura ry’amakuru byaba byaratumye inkuru igera mu itangazamakuru itaragenzuwe bihagije.

Kugeza ubu, HANGA NEWS ivuga ko izakomeza gukurikirana iyi nkuru, iganira n’impande zose bireba, harimo n’uyu mukobwa, kugira ngo ukuri nyakuri kugaragare, ndetse hamenyekane niba hari ubundi bufasha bwaba bukenewe mu rwego rwo kurengera imibereho n’uburenganzira bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *