Gatsata: Akabari New CHOGM-SPA kafunzwe kubera umwanda no kurenga ku mabwiriza – Hafatiwe n’imbwa 20
Akabari New CHOGM-SPA gaherereye mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, kafunzwe by’agateganyo nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego z’ibanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano rigasanga karenze ku mabwiriza agenga ibikorwa by’utubari ndetse kakaba karangwa n’umwanda.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, wabwiye HANGA NEWS ko igenzura ryakorewe muri aka kabari ryagaragaje ibibazo birimo kutubahiriza amabwiriza agenga amasaha y’ikorwa ry’utubari n’isuku idahagije.

Yagize ati: “Ni akabari bacirira imbwa. Twahafatiye imbwa 20, byonyine na byo ni ikibazo ku mutekano w’abahagana.”
Polisi ivuga ko kuba ahantu hahurira abantu benshi haboneka umwanda ndetse hakanaboneka imbwa nyinshi bishobora guteza ibibazo by’isuku n’umutekano ku bakiliya bahagana ndetse no ku baturage muri rusange.

Inzego z’ibanze zisobanura ko ibikorwa byo kugenzura ahakorerwa ubucuruzi bikomeje mu rwego rwo kureba niba amabwiriza y’isuku, umutekano n’amasaha y’akazi yubahirizwa.

Abafite utubari n’ibindi bikorwa byakira abantu benshi basabwa gukomeza kubahiriza ayo mabwiriza kugira ngo birinde ibihano bishobora kugera no ku gufungwa by’agateganyo.

Abaturage na bo basabwa gutanga amakuru igihe babonye ibikorwa bishobora gushyira ubuzima cyangwa umutekano w’abaturage mu kaga, kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye hakiri kare.

Iperereza ku miterere y’ibikorwa by’aka kabari rirakomeje, mu gihe ubuyobozi busaba abafite ibikorwa by’ubucuruzi gushyira imbere isuku n’umutekano by’abakiliya babo.

