Mujye mutabara aho kwiba” – Polisi yihanangirije abaturage nyuma y’impanuka i Kanyinya

Polisi irihaniza bamwe mu baturage bajya ahabaye impanuka aho gutabara abakomeretse ahubwo bakiba.

Bimaze kugaragara ko mubice bitandukanye by’igihigu iyo imodoka ikoze impanuka usanga hari bamwe mu baturage usanga bihutira kujya kwiba ibintu biri muri izo modoka.

Ku modoka nini zitwara imizigo ho biba cyane kuko usanga ziba zipakiye ibinyobwa, ibiribwa, cyangwa n’ibintu bifite agaciro, iyo zikoze impanuka usanga hari bamwe mu baturage aho gutabara ahubwo batangira kwiba ibyo izo modoka zikoreye.

Uyu muburo utangajwe nyuma yaho tariki ya 28/05/26, mu rukerera imodoka yo mu bwoko bwa SINO TRUCK ipakiye imifuka 700 ya sima yavaga mu ntara y’Amajyaruguru iza mu mujyi wa Kigali yageze mu Murenge wa kanyinya mu Kagali ka Nzove, mu Mudugudu wa Rutagara I, umushoferi ananirwa gukata imodoka irenga umuhanda, umushoferi arakomereka bikomeye ajyanwa kuvurwa mu bitaro bya CHUK.

Bamwe mu baturage bageze ahabereye impanuka baranzwe n’ubunyangamugayo buke birara mu mifuka ya sima barayiba ndetse bamwe batangira no kuuigurisha, Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kanyinya ikimenya ayo makuru yahise ijya ahabereye iyo mpanuka uwakomeretse ajyanwa kwa muganga hata hatangira ibikorwa byo gufata abajura bibye sima.

Mu bikorwa byo gufata abo bajura ndetse no kigaruza isima yibwe hamaze kugaruzwa imifuka 84 y’isima, hafatwa abakekwaho ubwo bujua 10 bakaba bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kanyinya iperereza n’ibikorwa byo gufata abandi rirakomeje, abamaze gufatwa barakorerwa amadosiye bashyikirizwe RIB.

Polisi y’igihugu irihanangiriza abaturage aho gutabara abakomerekeye mu mpanuka bihutira kwiba imitungo yabo ko ari ibikorwa bitari ibya kimuntu, ikindi ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Abaturage baributswa gukomera ku muco uranga abanyarwanda wo gutabara uri mu kaga.

Abajura batega imodoka zitwara imizigo cyane cyane ahantu hazamuka bagapakurura imifuka bakayiba barihanangirizwa kuko aho bikorwa hose harazwi ndetse nababikora barazwi, ntabwo ubujura bukiza ahubwo burakenya. Nkorera imitwe y’inkuru itandukanye mpitemo umwe ukurura abasomyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *