Nyarugenge:CSP Habintwari yijeje abamotari ubufatanye na Police mu kubungabunga umutekano w’umuhanda n’abagenzi
Umuyobozi wa police wungirije CSP Habintwari Vincent mu ishami rya Traffic police, yijeje abamotari ba Koperative umurimo unoze ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’umuhanda ndetse n’abagenzi.
Yabivuze ubwo hari hateranye Inama , uyu wa 26/3/2025 kuri Pére Stadium yari ihurije hamwe abamotari ba Koperative umurimo unoze bakorera mu karere ka Nyarugenge,mu mujyi wa Kigali.
Yagize ,ati:”Amakosa mukora mu muhanda ni menshi sinirirwa nyagarukaho, nka police icyo Twifuza nuko muba abanyamwuga, akazi mukora karubashywe Kandi namwe muriyubashye, rero icyo tubijeje nuko duhari mutugane muduhe ibibazo muhura nabyo mu kazi twicarane tubiganireho bihabwe umurongo , muri aka karere turimo n’imwe ntangarugerero mu bihugu duturanye birazwi ko mu Rwanda ariho hari abamotari bakora kinyamwuga Kandi Ayo manota nti twifuza ko yasubira inyuma ahubwo turusheho kuyazamura”.
Kimwe mu bibazo CSP Vincent yasubije yari abajijwe gihuriyeho n’abamotari Bose, n’uburyo bandikirwa mu muhanda muduce batagezemo, urugero numwe mu bamotari wabonye konterevasiyo ari mu nama Kandi na moto ye iparitse, Ati:”Ibyo nibyo bibazo duhanganye nabyo, Purake za moto zirimo guhindurwa bikozwe na bamwe muri mwe, hari iyo ubwange mperutse gufatira hariya Kinyinya, ndeba Purake yayo dusanga nyirayo yanditseho ari Nyaruguru, noneho Numero ya Shase dusanga nyirayo ari Kamonyi atubwira ko amaze Imyaka irenga ibiri ayibwe”.
Yakomeje ,avuga ko ubufatanye bifuza n’abamotari ari uguca akavuyo nkako ka bamwe barimo guharabika umwuga bakora Kandi mwiza ubatunze Kandi unateza imbere igihugu.
Kubijyanye n’umutenamo w’abagenzi, yibukije ko uwo batwaye aba ari Boss bakwiye kumwubaha, Ati:”Mperutse kwakira mu biro byanjye Umukobwa , anyereka uburyo umwe mu bamotari yamunize ijosi ryuzuye ibisebe ndababara cyane, kuko numvise icyo bapfuye ari ukuri, ngo yabuzaga uyu motari kugenda avugira kuri telephone, undi ngo yakase ahantu araparika aramwishyuza undi yanze kumwishyura nibwo kumushyira kumunigo , ibi rero nibyo tudashaka .,….”.
Ubuyobozi bwa Koperative umurimo unoze, Manger Patrick yasobanuriye abanyamuryango impamvu y’iyi nama, avuga ko ari ugutanga ikarita iranga umumotari w’umwuga ,ati:”Tugiye kubaha amakarita abaranga ,ni mu rwego rwo kugirango tuzajye duhanahana amakuru yaho muri gukorera n’ubuyobozi bwa Koperative Ako kanya, ndetse na Police akabageraho Ako kanya bikiba”.
Yakomeje avuga ko, buri mu motari w”umwuga agiye guhabwa iyi karita izajya imufasha kumenya gahunda zihari Yaba iza Koperative ndetse na leta.
Inama yasojwe abamotari, bijejwe gukemurirwa ikibazo cya parking gihari cyane mu mujyi wa Kigali, Police yabijeje ko irimo gukorana n’izindi nzego mu rwego rwo gushaka parking zihagije hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Abamotari bitabiriye iyi nama bari benshi.

CSP Vincent arimo kuganiriza abamotari kuri Pére Stadium.

Umuyobozi wa Koperative Umurimo unoze atanga ikiganiro.

Hari abayobozi batandukanye Hari nuhagarariye RURA.
Hari n’Abayobozi b’amakoperative yandi akora Nyarugenge.

Hari Kandi n’umuvugizi wa Traffic police.

Bamwe mu bamotari bitabiriye Iyi nama.

Bari bitabiriye mu buryo mushimishije , abayobozi bishimiye ubwitabire bwabo.

Hari n’Abayobozi bitabiriye Baturutse muri Gasabo.

Abamotari b’igitsina gore bitabiriye Iyi nama.

Byari ibyishimo.

