Nyarugenge:Mu mirenge ya Mageragere na Nyakabanda hafatiwe abajura ruharwa

Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge ,mu Mirenge ya Nyakabanda, na Mageragere, mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira tariki ya 25/03/25, yafashe abajura 12, bategaga abaturage bakabambura ibyabo, abafatiwe mu Murenge wa Mageragere binjiraga mu mazu y’abaturage bakoresheje imfunguzo babaga baracurishije bakiba ibikoresho byo mu nzu z’abaturage, banibaga amatungo mu ngo z’abaturage.

Abafashwe bafungiye kuri station ya Mageragere na Rwezamenyo, kugirango bakorerwe dossier.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yavuze ko Polisi yu Rwanda itazihanganira umuntu wese wishora mu ngeso zo kwiba abaturage, tuributsa abaturage gukomeza gutanga amakuru kubo bakekwaho ubujura, ndetse no gutanga ibirego igihe bibwe kugirango bikurikiranwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *