Expo2024: Minisitiri wa MINICOM yashimye ibikorwa KLC igezeho

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze ,uyu wa 30/7/2024 yafunguye ku mugaragara imurikabikorwa (Expo2024), riri kubera I Gikondo ,umujyi wa Kigali.

Yaje gusura abari kumurika ibikorwa byabo , ubwo yari kuri Standard ya Kigali leather cluster yashimye ibikorwa byiza bagezeho.

Yakiriwe n’umuyobozi wa KLC bwana Kamayirese Jean D’amour, aho yamweretse urwego bagezeho bishakamo Ibisubizo.

Yashimye ibikorwa KLC igezeho ,abizeza ko leta izakomeza kubaba hafi mu gukomeza gushakisha uburyo ibikomoka ku mpu mu Rwanda byazamura agaciro.

Kamayirese Jean D’amour, yabwiye HANGA NEWS ko bishimiye gusurwa na Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi kandi ko yishimiye urwego bagezeho , Ati:”Niby’agaciro nk’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, kuba minisitiri yadusuye naho turi muri Expo , twabihaye agaciro gakomeye , yatwijeje ubufatanye muri gahunda turimo natwe twamweretse imirimo Twatangiye ko tugeze kure twiyubaka”.

Gusa, abitabiriye kumurika ntibanyunzwe naho urugaga rw’abikorera PSF babashyize kuko hababanye hato mu gihe Abagize uru rugaga basaga 600.

Yashimye uburyo KLC irimo gukora neza bishakamo Ibisubizo.

Yakiriwe n’umuyobozi wa KLC, Kamayirese Jean D’amour.

Yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ,ashima urwego KLC igezeho.

Hari n’abayobozi muri PSF.

Kamayirese Jean D’amour, mu kiganiro n’itangazamakuru.

Aho KLC iri gukorera muri Expo Gikondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *