Kigali: STECOMA Yahaye Impamyabushobozi Abafundi 600 Bahuguwe Kubaka mu Buryo Bugezweho bashimangira ko bagiye guca akajagari
Mu rwego rwo guteza imbere imyubakire inoze kandi yujuje ibisabwa, abafundi basaga 600 bakorera mu Mujyi wa Kigali, basoje amahugurwa y’amezi atanu ku bijyanye no kubaka bakoresheje amatafari ya Rukarakara n’ubundi buryo bugezweho mu bwubatsi.

Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2026, nibwo bahawe impamyabushobozi n’ishyirahamwe rya STECOMA (Sendika y’Abakozi bakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda).

Umuyobozi wa Sendika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda, STECOMA, Habyarima Evaliste yavuze ko ,Aya mahugurwa agamije kongerera abafundi ubumenyi n’ubunyamwuga, bityo bakagira uruhare mu kubaka umujyi utekanye kandi uteguranye.
Amatafari ya Rukarakara ni iki?
Amatafari ya Rukarakara ni amatafari akorwa mu butaka buvanze n’ibindi byongerwamo kugira ngo akomere, akoreshwa cyane mu kubaka inzu zo guturamo. Azwiho kuba ahendutse ugereranyije n’amatafari asanzwe kandi akagira uruhare mu kurengera ibidukikije kuko adakenera gutwikwa.
Ibyemewe n’ibitemewe ku ikoreshwa rya Rukarakara?

Muhire Jamvier, umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire, yasobanuye ko Rukarakara yemewe gukoreshwa ku nyubako itarengeje metero kare 2000.
Yagize ati:
“Rukarakara yemerewe gukoreshwa ku nzu zo guturamo gusa. Ntibyemewe kubakisha Rukarakara ku nzu z’ubucuruzi (boutique), ku misigiti, amarerero, amashuri, amavuriro ndetse n’ibiro bya Leta.”
Ibi bigamije kwirinda ingaruka zaterwa no gukoresha ibikoresho bitujuje ibisabwa ku nyubako zakira abantu benshi cyangwa zikorerwamo ibikorwa rusange.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo n’imiturire Dusabimana Fulgence yatangaje ko guhugura abafundi biri mu bikorwa bizafasha guca akajagari mu myubakire.
Yabwiye HANGA NEWS ati:
“Kuba dufite abafundi bubaka babigize umwuga bishyize hamwe ni kimwe mu byo twishimira nk’ubuyobozi kuko bidufasha gukora igenamigambi ryabo no kubakorera ubuvugizi byoroshye. Ikindi, bizadufasha guca akajagari kuko bazajya baduha amakuru y’abubaka ibitemewe.”

Yongeyeho ko impamyabushobozi bahawe izatuma barushaho kubahiriza amabwiriza agenga imiturire no gukorana bya hafi n’inzego z’ibanze.

Bamwe mu bafundi bahawe impamyabushobozi batangaje ko aya mahugurwa yabahinduriye imyumvire ku bijyanye n’umwuga w’ubwubatsi, banashimira STECOMA n’ubuyobozi bw’umujyi bwabatekerejeho.
Nsabimana Jean Claude, umwe mu barangije amahugurwa, yagize ati:
“Mbere nakoraga ubwubatsi nk’umuntu wabyize mu kazi, ariko nta mahugurwa yihariye nari narigeze mpabwa. Ubu mfite icyizere ko ngiye gukora kinyamwuga kurushaho, kandi certificate nahawe igiye kumfasha kubona amasoko y’imirimo byoroshye.”

Uwizeyimana Claudine, umwe mu bagore bitabiriye amahugurwa, na we yavuze ko bungutse ubumenyi bwihariye ku ikoreshwa rya Rukarakara.
Yagize ati:
“Hari byinshi twari dusanzwe dukora tutazi neza amabwiriza abigenga. Ubu twamenye aho Rukarakara yemerewe gukoreshwa n’aho itemewe. Ibi bizadufasha kwirinda amakosa ashobora kudukururira ibihano no gutuma twubaka inzu zifite ireme.”
Niyonkuru Eric, undi mufundi ukorera mu Karere ka Gasabo, yavuze ko kuba bashyizwe hamwe nk’abanyamwuga bizabafasha guhanahana amakuru no gukumira abubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

“Twishimiye ko tutakiri abantu bakora buri wese ukwe. Ubu turi abafundi bafite icyerekezo, kandi tuzajya dukorana n’ubuyobozi mu gutanga amakuru ku myubakire itemewe.”
Intambwe iganisha ku myubakire irambye
Amahugurwa y’amezi atanu yahaye abafundi ubumenyi ku ikoreshwa ry’ibikoresho byemewe, kubahiriza ibipimo ngenderwaho, no gukorera mu mucyo no mu bwisanzure bw’umwuga wabo.

Iyi gahunda iratanga icyizere ko mu gihe kiri imbere, Umujyi wa Kigali uzarushaho kugira inyubako zujuje ubuziranenge, hubahirizwa amategeko kandi hafatwa ingamba zo gukumira imyubakire idateguwe, mu nyungu z’abaturage n’iterambere rirambye ry’umujyi.

