#TdRwanda2026: Ubumwe n’Ingufu ku Muhanda,CEO wa Ingufu Gin Samuel yifatanyije n’abasiganwa i Gisenyi

#TdRwanda2026: Igare na Ingufu Gin Ltd bashimangiye ubufatanye mu rugendo rwo gusabana i Rubavu.


Mu rwego rwo gushyigikira #TdRwanda2026, Umuyobozi Mukuru wa Ingufu Gin Ltd, Ntihanabose Sameul, yifatanyije n’abandi basiganwa ku magare mu rugendo rwo gusabana rwabereye i Rubavu, mu mujyi wa Gisenyi, kuri uyu wa 26 Gashyantare 2026.


Ni igikorwa cyabaye mu gitondo, kigamije guteza imbere siporo y’amagare, gushimangira ubuzima bwiza binyuze mu myitozo ngororamubiri, no kugaragaza uruhare rw’ibigo byigenga mu guteza imbere iterambere ry’umuryango nyarwanda.


Mu magambo ye, Umuyobozi Mukuru yashimangiye akamaro k’iki gikorwa agira ati:

Birashimishije kubona umwuka mwiza w’ubufatanye n’ubumwe mu muryango mugari w’abakunda igare!”


Yagaragaje ko kwifatanya n’abaturage n’abakunzi b’umukino w’amagare ari uburyo bwo kuba intangarugero no kugaragaza indangagaciro z’ikigo zirimo ingufu, ubufatanye n’iterambere rirambye.

Abitabiriye uru rugendo bagaragaje ko bishimiye cyane kuba Umuyobozi Mukuru yifatanyije na bo ku muhanda, bikaba byarabasigiye isomo rikomeye.


Habimana Eric, umwe mu rubyiruko rukunda amagare, yagize ati:

Kubona Umuyobozi Mukuru aza kwifatanya natwe si ibintu bisanzwe. Bitwereka ko atari umuyobozi wicaye mu biro gusa, ahubwo ari umuntu uri kumwe n’abaturage. Yaduteye imbaraga zo gukomeza siporo no gukunda igihugu.”

Mukandayisenga Claudine, umwe mu bagore bitabiriye urugendo, na we yashimye iki gikorwa agira ati:


Byadushimishije cyane kubona abayobozi b’ibigo byigenga bashyigikira siporo mu buryo bugaragara. Ibi bituma natwe turushaho kugira icyizere cy’ejo hazaza h’amagare mu Rwanda.”

Abateguye iki gikorwa, bavuze ko ubwitabire bw’ubuyobozi bwa Igare na Ingufu Gin Ltd bwongereye agaciro k’ikorwa:

Ubufatanye bw’Ikigo n’abaturage ni inkingi y’iterambere. Kuba CEO yaraje akagendana natwe byatumye igikorwa kirushaho kuba icy’icyitegererezo.”

Gushyigikira siporo n’iterambere rirambye
Uru rugendo rwagaragaje ko #TdRwanda2026 atari isiganwa gusa, ahubwo ari urubuga ruhuza abantu, rukubaka ubusabane kandi rugateza imbere ubukerarugendo n’ubucuruzi mu gihugu.


Igare na Ingufu Gin Ltd ikomeje kwiyemeza gushyigikira ibikorwa biteza imbere siporo, urubyiruko n’imibereho myiza y’abaturage, ihamya ko koko “Igare ari Ingufu” – atari ku muhanda gusa, ahubwo no mu kubaka igihugu gifite ubuzima bwiza n’iterambere rirambye.


#IgareNingufu #TdRwanda2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *