Nyarugenge:Abacuruzi baganirijwe kuri gahunda ya Ejo Heza – Bahita bizigama Miliyoni 24
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 15/02/2023 mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, muri Zone ya CHIC, ku bufatanye n’urugaga rw’Abikorera (PSF) habaye ubukangurambaga bwihariye kuri Gahunda ya Ejo Heza muri Zone z’Ubucuruzi zikorera mu Karere ka Nyarugenge.
Nyuma y’ikiganiro cy’Umuhuzabikorwa wa Ejo Heza mu myu wa Kigali n’intara y’amajyepfo Bwana Rutsinga Jacques, Abacuruzi bashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwabashyiriyeho uburyo bwo kwizigamira bakazabona pansiyo nk’abandi banyamushahara.
Bafashe n’ingamba zo gukomeza kwizigamira.
Mu gusoza, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Madame Esperance Nshutiraguma yashimiye PSF ubufatanye bukomeje kuranga abacuruzi mu bikorwa by’iterambere ry’Akarere no muri Ejo Heza by’umwihariko.
Gitifu w’umurenge wa Nyarugenge, Madamu Murekatete Patricia yabwiye HANGA NEWS ko ubu bukangurambaga bwakoze uyu munsi bwasojwe abitabiriye bizigamye asaga Miliyoni 24,500, 000 Rwf , Kandi iki gikorwa kizakomeza.
Ikindi Gitifu yakomejeho nuko baganiriye kuri gahunda y’imisoro cyane ikoreshwa rya EBM.

Rusinga Jacques, umuyobozi wa ejo heza mu mujyi wa Kigali n’intara y’amajyepfo asobanura ibyiza by’iyi gahunda.

Umuyobozi w PSF asobanura gahunda ya EMB.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango.

DDEA Esperance yari ahari.

Hashyizweho abahagarariye zone ,bazajya bakurikirana iyi gahunda.

