Gasabo-Bumbogo:Abaturage bavuga ko barembejwe n’ivumbi mu muhanda Zindiro na Birembo
Abaturage bo muri Masizi ,mu Murenge wa Bumbogo, baratabaza Akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali, nyuma y’uko umuhanda munini uhuza Zindiro na Birembo wanyujijwemo imashini ariko ntutsindagirwe cyangwa ngo ushyirwemo amazi, ku buryo byateje ivumbi rikomeye, ndetse hari ubwoba ko rishobora kubatera indwara muri ibi bihe by’impeshyi.
Abaganiriye na HANGA News uyu wa 13/6/2022 bagize bati:”Umuhanda ubusanzwe wari mubi pe, none bacishijemo imashini bakuramo ibinogo ariko wabaye ivumbi imodoka icamo rugatumukira mu nzu zacu”.
Hari n’abacuruzi bafite amaduka kuri uyu muhanda bavuga ko ibyo bacuruza byabaye ivumbi, bifuza ko mu gihe hatarashyirwa kaburimbo byibura hajya hasukwa amazi mu rwego rwo gucubya ivumbi.
Umujyi wa Kigali ntacyo uravuga kuri iki kibazo kibangamiye abaturage, igihe batanze igisubizo tuzabishyira mu nkuru itaha.




