Inkuba yishe abantu icyenda mu Murenge wa Jarama, abandi icyenda barakomereka

Ngoma – Jarama, tariki ya 04 Mutarama 2026

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2026, ahagana saa mbiri z’ijoro (20h00), inkuba yakubise itsinda ry’abaturage mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Kibimba, Umurenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma, ihitana abantu icyenda, abandi icyenda barakomereka.

 

Nk’uko byemejwe n’amakuru yatanzwe n’abaturage b’aho byabereye, abo baturage bari bavuye mu kibaya cy’Akagera aho bari bagiye guhinga.

Bageze ahitwa ku musozi wa Mbuye, imvura irimo inkuba irakubita, bahungira mu kazu k’imboni z’umutekano, ari naho inkuba yabakubitiye.

 

Abahitanywe n’inkuba

Abapfuye bose hamwe ni abantu icyenda, barimo abagabo batandatu n’abagore batatu. Abo ni:

UWARIBONYE Emmanuel, w’imyaka 34, wo mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Kibimba

HABIYAREMYE Jean, w’imyaka 32, wo mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Kigoma

NSHIMIYIMANA Eric, w’imyaka 37, wo mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Kibimba

NKUNDIMANA, w’imyaka 27, wo mu Mudugudu wa Akaziba, Akagari ka Kibimba

NIYOMUNGERI Elroi, w’imyaka 8, wo mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Kibimba

ISHIMWE Jean Claude, w’imyaka 25, wo mu Mudugudu wa Abiyunze, Akagari ka Jarama

MUTONI, w’imyaka 25, wo mu Mudugudu wa Mubaha, Akagari ka Kigoma

BENEGUSENGA Claudine, w’imyaka 5, wo mu Mudugudu wa Iramiro, Akagari ka Kigoma

UWAMARIYA, w’imyaka 37, wo mu Mudugudu wa Iramiro, Akagari ka Kigoma

Abakomerekejwe n’inkuba

Abahungabanye ni icyenda, barimo abagabo barindwi n’abagore babiri. Abo ni:

MWERETSIMANA Emmanuel (22)

NDAYISHIMIYE Dieudonné (25)

BAKANIRORA John (27)

ISHIMWE Claude (16)

MUSHIMIYIMANA Claire (17)

NIYONSENGA Fabrice (22)

NIYOMURINZI Delphine (19)

UWIMPUHWE Vanessa (4)

Umwana muto w’umuhungu, uri hagati y’imyaka 3

Abaturage n’imiryango y’abapfuye bemeje ko koko inkuba ari yo yateye iri sanganya.

Imirambo y’abitabye Imana yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Jarama, aho biteganyijwe ko ishyingurwa ku wa 05 Mutarama 2026.

Ubuyobozi n’inzego bireba bakomeje gukurikirana iki kibazo, banasaba abaturage kwitwararika cyane mu bihe by’imvura irimo inkuba, birinda kugama ahantu hadatekanye.

Andi makuru arambuye azatangazwa uko agenda amenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *