Huye:Umubikira (Sr Anastasie) yaba yarasize inkuru ki? mu rwego rw’Uburezi mu Ishuri rya Saint Mary’s High School Kiruhura
N’umunsi udasanzwe , byari ibyishimo n’umunezero, n’amashimwe mu ishuri ryisumbuye ry’Ababikira ba “Sainte Marie de Namur”, uyu wa 8/6/2024 ryahimbaje yubile y’imyaka 25 rimaze rishinzwe, Yubire bavuga ko bayikesha Umubikira Sr Anastasie Murekeyisoni.
N’ishuri ryatangiye nyuma y’imyaka ine Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe. Ryatangiye mu bihe bigoye cyane nkuko byagarutsweho na Paul Mukunzi, uri mu batangiranye n’ishuri rya Saint Mary’s High School.
Mu kiganiro yatanze, yagaragaje umurage n’urukundo bahawe na Sr Anastasia, watangije iki kigo , yagize ati:”Twatangiye iri shuri turi abana 75, nta bikorwaremezo byari bihari, nta muriro, amazi nayo nuko, aho kwigira twari dufite amashuri abiri gusa, igihe cyo kurya bikaba ibindi bindi…. ,twaryaga duhagaze, kubera urukundo twari twunze Ubumwe twaje kubaka inzu ya shitingi tukaba ari turiramo”.
Yakomeje avuga ko, ibi bitabacaga intege ahubwo byabahaye imbaraga zo kwiga cyane, agaragaza uburyo Sr Anastasia icyo gihe yabazaniraga abarimu babigisha bigoranye cyane , Ati:”Icyo gihe ndabyibuka byari bigoye kubona umwarimu bari bake, Kandi benshi bari abanyamahanga byari bihenze kwigondera umwalimu utari ikigo gifatika, ariko twe hamwe n’Imana ntabwo twabuze abarimu turashima Sr Anastasia twarabibonaga ko, bimugoye ariko agakomeza agatwaza gitwari natwe ari nako turwana ishyaka twiga neza kugirango tutazamubabaza twatsinzwe”.
Nibyo Koko ? inkuru yaje kuba impano bageze mu mwaka wa gatatu , hakozwe ikizami cya leta ikiciro rusange , Iri shuri riza ku mwanya wa mbere mu gihungu, Inkuru yasakaye hose nibwo uwari umuyobozi wa mashuri Rukeba Eugene yatunguwe atangira kubaza amateka y’iki kigo.
Sr Anastasia, mu ijambo yagejeje mu bitabiri Yubiri y’imyaka 25, Yagarutse ku rukundo, Ubumwe n’amahoro byaranze abanyeshuri, Ati:”Nanjye nashimishwaga nuko , aba bana bari bunze Ubumwe, nkabona bafite umuhate n’ubushake bwo kwiga , byarafashaga cyane bikampa n’imbaraga zo gukomeza gushaka ubufasha hirya no hino mfite ikizere ko ndimo gukorera abana bumva neza ibyo barimo”.
Bamwe mu banyeshuri , bize muri iki kigo, bagaragaje ko barenzwe neza , umurage w’urukundo baranzwe na Sr Anastasia bawufite aho bari mu kazi bakora, maze bishyira hamwe bamugabira Inka nk’ikimenyetso cy’urukundo bamukunda , nyuma bamuhaye kado iriho ibimenyetso by’urukundo bamukunda ,ati:”Twarabashimira cyane, hamwe n’Imana nimwe mwatugize abo turibo ubu, Urukundo, uburere mwaduhaye byatuviriyemo abantu bazima turimo gufatanya n’abandi kubaka igihugu”.
Bagarutse ku bikorwaremezo, bashimiye ubuyobozi bwashyizemo imbaraga mu kubaka ibyumba by’amashuri , none ikigo kiraryoshye batangiye ari abana 75 ubu harimo kwigira abagera 693.
Mu mwaka 2004, nibwo ishami rya Phyisics na Mathematics ryatangiye, rikomeza kugenda ryiyubaka ryakira abana benshi rifungura n’andi mashami aho kugeza ubu bamaze kugira amashami 3 y’amasiyansi ariyo: PCM ari naryo batangiranye, MPG na PCB. Inyubako zaryo zakomeje kwiyongera harimo n’Inzu mberabyombi yahawe umugisha kuri iyi Yubile, ikaba iteganyijwe kuzajya iberamo inama, ibirori n’imyidagaduro y’abanyeshuri.
Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, wari n’umushyitsi mukuru yashimiye abatumye iri shuri ribaho, rigakura. Ashima uko ryubatse ubufatanye na Leta, ababyeyi, n’abarezi bigatuma rigira umuco mwiza.
Umuyobozi w’Akarere ka huye, Ange Sebutege, witabiriye ibi birori, yifurije iri shuri Yubile nziza ashimira Sr Anastasie wagize igitecyerezo cyo kurishinga. Mayor wa Huye yakomeje avuga ko iri shuri ari urugero rwiza rw’ibyagezweho mu myaka 30 yo kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,kuko mu myaka 25 iri shuri rimaze ari ishuri riteye ishema buri wese wakwigiraho guhera kuri bicye ukagera kuri byinshi.
Umurage w’urukundo, Sr Anastasia watangije iki kigo niwo wabaye imbarutso y’iterambere n’amahoro arambye iki giko bakomeje gusigasira nkuko byasobanuwe na Sr Liberata Mukambayire usigaye uyoboye iki kigo nyuma yaho Sr Anastasia ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Niwo murage yasigiye abamusimbuye ku buyobozi bw’ishuri.

Yagabiwe Inka na bamwe mu banyeshuri yareze, bavuga ko bamushimira ko ibyiza bagezeho ari we babikesha.

Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya missa.

Byari ibyishimo kuri bamwe mu banyeshuri bahize bitabiriye uyu muhango.

Bamwe mu babyeyi baharerera bari bitabiriye.

Abanyeshuri bahize bishimiye intambwe ikigo cyateye, biyemeza gukomeza gutera inkunga iki kigo.

Bakase umutsima bizihiza Yubiri y’imyaka 25.

Wari umunsi w’ibyishimo.

Meya wa Huye, Sebutege Ange yashimiye intambwe iki kigo cyateye, avuga ko byose biva mu miyiborere myiza ya Perezida Kagame.

Ubuyobozi bw’ikigo bwahaye impano Mys Filipo Rukamba bamushimira ko yakomeje kuba hafi abanyeshuri bahiga.

Mukunzi Paul, umunyeshuri wahize bambere yagaragaje uburyo Sr Anastasia impanuro ze n’urukundo byatumye bavamo abantu bafiteye igihugu akamaro.

Ishuri ryariyubatse mu buryo bushimishije.

Sr Anastasia, yashimiye abamuhaye impano.

Hari abayobozi batandukanye.

Isuku ni yose mu kigo.

Batashye salle izajya iberamo imyidagaduro n’inama.

Mu kigo imbere hateye neza cyane.

