Rwezamenyo:Hatangijwe Ubukangurambaga bwo Kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana
Kuri uyu wa 16/12/2022 mu murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge, hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rwezamenyo, bwaba Elie Ntakirutimana yitabiriye kandi ayobora igikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, bukamatanyije n’isuku n’isukura ndetse n’umutekano, n’ubukangurambaga bwateguwe na Polisi y’igihugu kubufatanye n’izindi minisiteri n’umujyi wa Kigali ,buzamara ukwezi.
Mu gikorwa bakoze ,abana basaga 121 muri (ECD ), cyangwa irerero mu kagari ka Rwezamenyo ya kabiri,bagaburiwe indyo yuzuye, banapimwa ibiro cyangwa ikizigira mu rwego rwo kureba ko hari uwo babona ufite ikibazo, Elie Ntakirutimana yabwiye HANGA News ko kimwe no muyindi mirenge hirya no hino mu gihugu, batangije gahunda y’imihigo ikubiyemo isuku, umutekano no kurwanya igwingira ry’abana bahereye ku Isibo, ati:”Duhagaze neza mu ngamba, uno munsi twaje hano duhuza ibigo bibiri mbonezamikurire (ECD) ,aho abana 121 twabagaburiye indyo yuzuye ,tugamije no kubapima ngo turebe Iko bahagaze, twasanze bameze neza nta n’umwe twigeze dusanga afite ikibazo”.
Muri iki gikorwa Ababyeyi bari bahari basobanuriwe ibigize indyo yuzuye basabwa kugaburira abana indyo yuzuye by’umwihariko bagahera Umubyeyi agisama kuko niho igikorwa cyo kurwanya igwingira n’imirire mibi gihera.
Ubu bukangurambaga bugamije gukomeza kongerera ubumenyi abaturage mu bijyanye no gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira; kugaragaza impamvu zitandukanye zitera igwingira no gufata ingamba zo kurwanya iryo gwingira; kongera imbaraga mu ishyirwamubikorwa ry’ingamba zo gukumira igwingira ry’abana; gushishikariza ababyeyi kurushaho kugira uruhare mu kurwanya igwingira ry’abana (kuboneza urubyaro, kugira isuku, gutegura indyo yuzuye,…), kongera imbaraga mu bikorwa byo gukurikirana imikurire y’abana; gushishikariza abaturage n’abafatanyabikorwa kugira uruhare mu mikorere y’ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo (Home based ECDs); kwigisha ababyeyi gukoresha neza inyunganiramirire zihabwa abana.
Ubukangurambaga burakomeje, uku Kwezi kuzasozwa, hatangwa ibihembo bitandukanye , birimo n’imodoka kubazahiga abandi, Rwezamenyo ivuga ko izegukana ibihembo kubera bahagaze neza mu ngamba.
Duhuze imbaraga turwanye igwingira, duteze imbere imibereho y’abana b’u Rwanda.

Abana bari guhabwa indyo yuzuye.

Byari ibyishimo mu bana.

Ikigo uyu muhango wabereyemo.

Elie Ntakirutimana wari uhagarariye Gitifu agaburira umwana. Amuha n’amata.

Umuyobozi w’iki kigo yitabiriye umugango wo kugaburira abana indyo yuzuye.

Abayobozi , n’abarezi bitabiriye iyi gahunda.

